Yanditswe Jun, 09 2016 17:03 PM | 1,879 Views
Igihugu cy'Ububiligi kiravuga ko kizakomeza kongera umubare w’abashoramari b’ababiligi baza mu Rwanda, bigendanye no kongera ingendo z’indege. U Rwanda narwo rwishimira ko ububiligi ari igihugu gitera inkunga u Rwanda kuva kera kandi nticyivange muri politiki y’u Rwanda. Ibi byatangarijwe mu kiganiro ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo ari kumwe na mugenzi we w'Ububiligi Didier Reynders, bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa kane.
Aba ba Minisitiri b'ibihugu byombi bashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’Ububiligi uhagaze neza. Ibi ni nabyo Didier Reynders yahereyeho avuga ko ababiligi biteze kongera ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda harimo no kongera ingendo z’indege.
Yagize ati: “Ejo twabonye ko hari ishoramari ryinshi rituruka mu Bubiligi kandi dushaka ko bikomeza cyane kuko birashoboka ko twategura ingendo z'indege 6 ku cyumweru ibi byazana iterambere kandi ikibuga cy'indege cya kigali gifite ubushobozi twabonye kirimo no kwagurwa ikindi n’ubwo ntashaka kubijyamo cyane ni iterambere ry'inganda nto bityo tuzafasha abantu benshi kuzana ishoramari ryabo mu Rwanda.”
Abajijwe ku kuba hari ibihugu by'iburayi bitera inkunga ibya Afurika, bikifuza ko bikora ibyo bashaka , minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ibyo bidasobanuye ko aribo bagena politiki z’ibihugu ari nayo mpamvu u Rwanda rwishimira umubano n’ububiligi.
Ikiganiro ba minisitiri b'ibihugu byombi bagiranye n'abanyamakuru kibanze no ku bibazo by’umutekano wo mu karere cyane cyane mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Uburundi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi Didier Reynders yavuze ko igihugu cye gishishikajwe n'uko hataba imvururu mu gihugu icyaricyo cyose cyo muri aka karere biturutse ku matora. Minisitiri Reynders yageze mu Rwanda ku wa Gatatu mu ruzinduko rw'iminsi ibiri. Yaje avuye mu gihugu cya Tanzania.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru