AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Yanditswe Jun, 05 2023 20:59 PM | 32,550 Views



Abenshi mu barokokeye mu kigo Gisimba Memorial Centre ahazwi nko kwa Gisimba, bavuga ko ubuzima babayeho kuri ubu babukesha ubwitange,urukundo n’umurava byaranze nyakwigendera akaba n’umurinzi w’igihango Mutezintare Gisimba Damas.

Kwa Gisimba ahazwi nk’aharokoye ubuzima bwa benshi ndetse n’abana bamwe bakongera kuhagirira icyizere cyo kubaho.

Mutezintare Gisimba Damas washinze iki ikigo yatabarutse kuri iki cyumweru azize uburwayi. 

Yari umugabo wafatwaga nk’ikitegererezo kubera ibikorwa by’ubutwari byamuranze cyane mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yahishe Abatutsi babarirwa mu magana muri iki kigo

UwitwaUwimana Hyacinthe warokokeye kwa Gisimba yagize ati "Twahahungiye turi benshi sinzi ukuntu yabigenzaga mbona ari nk’Imana yamukoreraga mo. Hari ibigo byinshi yewe hano hari hari imiyenzi gusa yari afite uburyo afatamo interahamwe ntizitwice."

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki kigo cyakomeje kwakira abana benshi biganjemo abari babuze ababyeyi babo ndetse n’abari batandukanijwe n’imiryango yabo kugeza mu 2015 aho leta y’u Rwanda yashyizeho politiki y’uko buri mwana agomba kurererwa mu muryango.

Kuva iki kigo cya Gisimba Memorial Centre cyafungurwa mu 1980 kimaze kwakira abana basaga ibihumbi 3 aho kuri ubu muri gahunda nshya y’iki kigo abana bunganirwa ku masomo bahabwa mu mashuri asanzwe binyuze mu buhanzi icyo benshi bemeza ko kizasigara ari urwibutso ruhoraho rwa nyakwigendera.


Mugisha Christian



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF