AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abatangabuhamya bavuze ko kudahana byatumye Jenoside igira ubukana muri Gikongoro

Yanditswe Jul, 02 2022 15:29 PM | 144,061 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, babwiye urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ko umuco wo kudahana, uri mu byatumye jenoside yakorewe abatutsi igira ubukana budasanzwe muri iyo perefegitura.

Ibi babigaragaje mu buhamya bamaze iminsi batanga mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro, akaba akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Murambi aha ni hamwe mu hiciwe ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri izi nyubako zari zaragenewe kuba ishuri ry’imyuga, Abatutsi basaga ibihumbi 40 bahiciwe tariki 21 Mata 1994 nyuma yo kuhazanwa n’abategetsi barimo Perefe Laurent Bucyibaruta. 

Icyo gihe ngo babizezaga ko bagiye kubarindira umutekano nyamara si ko byaje kugenda.

Kuri iyo tariki ya 21 Mata kandi ubwicanyi nk’ubwo bwakorewe kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika na Kaduha.

Kuri Alain Gauthier perezida w’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze jenoside bagezwa imbere y’ubutabera CPCR, ngo kuba Abatutsi bariciwe igihe kimwe ahantu hatatu hatandukanye ni ibintu byari byarateguwe.

Yagize ati "Kuba Abatutsi barishwe mu ijoro ry’itariki ya 21 hafi ku isaha imwe ntabwo ari ibintu byapfuye kwikora, hagomba kuba hari abantu babiteguye barimo nk’abayobozi, igisigaye ni ukumenya niba perefe Bucyibaruta yaba ari muri abo, gusa byagorana gutekereza ko perefe wari hafi ahongaho yaba ataramenye iby’ubwo bwicanyi bukabije, tukizera ko urukiko ruzagaragaza uruhare perefe yabigizemo."

Abatangabuhamya imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bagaragaje kandi ko perefegitura ya Gikongoro ifite umwihariko wo kuba yaratangiriyemo ubwicanyi bw’abatutsi kuva kera kandi ababukoraga bakabishimirwa aho kubiryozwa. 

Abasesengura amateka ya jenoside yakorewe abatutsi bakemeza ko ibi biri mu byatumye jenoside irushaho kugira ubukana muri perefegitura ya Gikongoro.

Alain Gauthier ati "Twese tuzi ko kuri Noheli 1963 muri Mutarama habaye igisa na jenoside ku Gikongoro ahishwe abantu barenga ibihumbi 20 bikerekana neza ukuntu Gikongoro yabayemo ubwicanyi kare cyane. Ntibitangaje rero kuba byarasubiriye muri 1994. Icyatije umurindi jenoside ni uko imyaka n’imyaka abakoze ubwicanyi bw’Abatutsi batigeze bahanwa, ibintu byeretse abicanyi ko bakwikomereza ibikorwa byabo."

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta kandi babwiye urukiko ko kuvana Bucyibaruta i Kibungo akajya kuba perefe ku Gikongoro mu mwaka wa 1992, byari muri gahunda yo gutegura jenoside kuko uwari uhari mbere ye ngo abaturage bari baranze kumwumva bikanatuma abenshi muri bo bava mu ishyaka rya MRND, bityo Bucyibaruta ngo akaba yaragombaga kongera kubakundisha iryo shyaka akanigisha kwanga Abatutsi.

Kugeza ubu urukiko rumaze kumva abatangabuhamya basaga 100 mu gihe hasigaye iminsi 7 y’iburanisha kugira ngo urubanza rube rurangiye.

Jean Damascène MANISHIMWE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage