AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwahanganye n’ibihe bya Covid19

Yanditswe Nov, 21 2021 10:28 AM | 44,622 Views



Bamwe mu bashoye imari mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bavuga ko nubwo icyorezo cya Covid19 cyabateye ibihombo, ubu bakataje mu rugendo rwo guhangana n'ingaruka z'iki cyorezo.

Ibi ni mu gihe leta ibasezeranya kubaba hafi hashakishwa ibisubizo by' ibibazo bahura nabyo.

Yankurije Angelique umucukuzi mu kirombe aho akorera, avuga ko mu bihe bya Covid19 imikorere yari Igoye ariko ubu we na bagenzi bongereye imbaraga mu kazi kabo, bagamije kurushaho gutanga umusaruro mwiza.

"Niba naryaga ari uko nahembwe ubuzima bwarahindutse ndetse burushaho kudukomerera,  ubu njye na bagenzi banjye Twahisemo gufatanya dushaka umusaruro, turushaho guhangana n'ingaruko Covid19 yaduteye."

Umuyobozi wa MHMiing Ltd, Uzayisenga Odette agira ati "Iyo abantu badakora nk'uko basanzwe bakora ntibatanga umusaruro, natwe rero hari aho byageze ntitubashe no gutanga imishahara nkuko bikwiye, kuko tutabonaga aho tugurisha."

Urugaraga rw'abacukuzi b’amabuye y'agaciro rugaragaza ko muri uyu mwaka bo ubwabo bagerageje kwegerana no kungurana inama, ndetse bijyanishwa no gushyigikirana mu gushaka umuti w'ibibazo bahuye nabyo nk’urwego rwagizweho ingaruka n'iki cyorezo.

Dr Ivan Twagirashema Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe mine na Peteroli na Gaz, avuga ko leta yashyize imbere gukorana n'aba bacukuzi mu rwego rwo kubashyigikira muri ibi bihe hibandwa ku kurushaho kongera umusaruro.

Yagize ati "Ntabwo bacika intege kuko twafashe umwanzuro wo kubaba hafi kandi tukaba abafatanyabikorwa muri byose, haba kwiyubaka mu by'amafranga, mu kubongerere ubumenyi n'ibindi kugeza ubwo tubaha n'abakozi bafite ubumenyi bwisumbuye kugera no kubimbe."

BNR igaragaza ko mu mwaka wa 2020 umusaruro w’ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wagabanutse ku kigero cya 25.8% munsi ya zero, mu gihe mu mwaka wa 2021 wazamutse ku kigero cya 1.5%, ni mu gihe muri rusange urwego rw’ inganda rwazamutse ku kigero cya 8.9%.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage