AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Sankara n’abo bareganwa

Yanditswe Oct, 20 2021 14:24 PM | 39,882 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwamaze kujuririra icyemezo cy'urukiko ku rubanza rwa Nsabimana Callixte n'abo bareganwa hamwe na we.

Tariki 20 Nzeri uyu mwaka, Urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 kuko rwasanze hari bimwe mu byaha bimuhama bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba yari akurikiranweho. 

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Paul Rusesabagina igifungo cya burundu, ariko urukiko rwo rutegeka ko afungwa imyaka 25, ari na we wahawe igihano kiri hejuru ugereranyije n’abo bareganwa uko ari 20.

Ku bandi baregwaganwaga muri uru rubanza, 8 bakatiwe gufungwa imyaka 20 barimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara, Matakamba Berchmans, Bizimana Cassien, Nsabimana Jean Damascene (Motari), Nizeyimana Marc, Byukusenge Jean Claude, Ntibiramira Innocent na Shabani Emmanuel.

Uwitwa Nikuzwe Simeon yakatiwe gufungwa imyaka 10  mu gihe 8 bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ari bo Nsengimana Herman, Nsanzubukire Felicien, Munyaneza Anastase, Niyirora Marcel, Kwitonda André, Hakizimana Theogene, Iyamuremye Emmanuel na Mukandutiye Angelina. Abahawe igifungo gito ni imyaka 3 ari bo Ndagijimana Jean Chretien na Nshimiyimana Emmanuel. Aba bose baregwaga ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba nko gushing no kujya mu mutwe w’iterabwoba, kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba binyuranye n’ibindi.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavuze ko buzajuririra iki gihano kimwe n’iby’abandi, buvuga ko byagabanyijwe cyane.

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe uru rubanza mu bujurire ruzaburanishirizwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama