AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Ubuzima bwa Buravan na Yanga bitabye Imana

Yanditswe Aug, 17 2022 17:33 PM | 61,932 Views



Kuri uyu wa Gatatu, abantu bo mu ngeri zinyuranye bagaragaje agahinda gakomeye batewe n'urupfu rw'umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan witabye Imana azize uburwayi bwa Cancer, ndetse na Nkusi Thomas uzwi cyane ku izina rya Yanga, nawe witabye Imana azize uburwayi.

Yvan Buravan wamenyekanye cyane ku izina rya Buravan yavutse ku wa 27 Mata 1995, yari bucura mu muryango w’abana 6.

Yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko azize Cancer, aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy'u Buhinde.

Imyaka 7 yari amaze atangiye umuziki, yakundwaga n'abantu b'ingeri zinyuranye bitewe ahanini n'ubutumwa yatambutsaga mu ndirimbo ze ahanini ziganisha ku rukundo.

Mu gihe yari amaze ariririmba, Buravan yakoze Album ebyiri zirimo "Love lab" yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2018.

Yari aherutse gushyira hanze Album ya kabiri yise ‘Twaje’, yiteguraga kumurikira abakunzi be mu gitaramo gikomeye.

Umwaka wa 2018 wabaye umwaka udasanzwe kuri Buravan kuko aribwo yegukanye Prix découvertes RFI, igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi benshi bo mu Rwanda ndetse nabo ku rwego mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Gatatu kandi Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filimi, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi nkuko byatangajwe n'abo mu muryango we.

Benshi bamwibuka muri film yasemuraga mu rurimi rw' i Kinyarwanda zizwi nk'Agasobanuye.

Abantu b'ingeri zinyuranye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangangazamakuru, bagaragaje ko batewe agahinda n'urupfu  rwa Buravan na Yanga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yagize ati'' Mbega umubabaro!.

"Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (YANGA) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye, tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka igihugu cyacu no gutuma abanyarwanda bishima, Imana ibahe irihuko ridashira kandi ikomeze abasigaye."

Buravan wari watangije urubuga ‘Yvanburavan.com’ yari yateganyije kurucururizaho ibihangano bye ndetse n’ibindi binyuranye birimo imitako ya Kinyarwanda, imyenda ikoze mu mazina ye.

Ni mu gihe Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” yari amaze igihe avuga ko yiyeguriye gukorera Imana.

Imana ibahe iruhuko ridashira.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko