AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uganda n'u Rwanda mu biganiro ku masezerano y'ubwumvikane aherutse gusinywa

Yanditswe Sep, 11 2019 12:53 PM | 11,100 Views



Abayobozi ku ruhande rwa Uganda n'urw'u Rwanda bazahurira i Kigali ku wa Mbere w'icyumweru gitaha mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubwumvikane hagati y'ibihugu byombi yashyiriweho umukono muri Angola. 

Ku ruhande rwa Uganda itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Sam Kutesa na ho iry'u Rwanda rizaba riyobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Oliver Nduhungirehe.

Muri Kanama 2019 ni bwo ibihugu by'u Rwanda na Uganda byashyize umukono ku masezerano y'ubwumvikane azwi nka MoU, agamije gukemura ibibazo by'ubwumvikane buke hagati hagati y'ibihugu byombi. 

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveli wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC. 

Ingingo ya mbere y'aya masezerano isaba buri ruhande kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano n'umudendezo w'urundi, aho guhera ku gika cya 2, kugera ku cya 4 igira iti "Buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya urundi haba byaba ibyo rukorera ku butaka bwarwo cyangwa ku butaka bw'igihugu gituranyi, rukirinda impamvu zose zatuma rukekwaho ibyo bikorwa zirimo gutera inkunga, guha imyitozo no kwivanga n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'urundi ruhandi. Hari kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana ku baturage batuye cyangwa batemberera ku butaka bwa buri ruhande n abo bakubahiriza amategeko yacyo.

Hari kandi gusubukura mu maguru mashya ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y'ibihugu byombi haba urujya n'uruza rw'abantu n'urw'ibicuruzwa hagamijwe iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi."  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage