AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko Ingabo z'u Rwanda zikomeze guhashya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique

Yanditswe Jul, 29 2021 18:29 PM | 32,206 Views



Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko urugamba ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique ruri mu nyungu z’umutekano warwo, uwa Mozambique ndetse na Afurika yose muri rusange.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane ari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col. Ronald Rwivanga.

Hashize hafi ibyumweru bitatu u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.

Agaragariza abanyamakuru ishusho y’akazi kamaze gukorwa n’izo ngabo, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col. Ronald Rwivanga yavuze ko nta musirikare n’umwe wa RDF uragwa muri Cabo Delgado, icyakora ngo hari uwakomeretse bidakanganye.

Ku rundi ruhande ariko Col. Rwivanga avuga ko ingabo z’u Rwanda zimaze kwivugana abatari bake mu nyeshamba ari nako zigarurira uduce dutandukanye.

Agaruka ku cyemezo cyo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yavuze ko  uretse abantu ku giti cyabo, nta gihugu na kimwe cyaba icyo muri SADC cg ahandi kigeze kivuga ko kitashimishijwe n’icyo cyemezo.

Minisitiri Biruta anagaragaza ikibazo cy'umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado gihangayikishije, bityo ko gutabara Mozambique ari inyungu ku mutekano wa Afurika.

Kugeza ubu ingabo z'u Rwanda 700 n'abapolisi 300 nibo bari mu butumwa bwo guhangana n'imitwe y'iterabwoba yayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage