AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Uko Urubyiruko rw'imfubyi rwo muri Rubavu rwagaruriwe ubuzima na Unity Club Intwararumuri

Yanditswe Oct, 12 2021 20:01 PM | 57,145 Views



Urubyiruko rw'Imfubyi rwo mu karere ka Rubavu rwatujwe mu Mudugudu w'Imparanira-Kwigira wubatswe n'Umuryango Unity Club Intwararumuri, rurashimira uyu muryango ko wabahaye icyizere cy'ubuzima kuko batagiheranwa n'agahinda ko kuba imfubyi.

Ntawumenyumunsi Jean Pierre afite imyaka 32 na Ikinyange Virginie, bombi ni imfubyi, kuva bakiri abana barerewe mu cyahoze ari ikigo cy’imfubyi cya Orpherinat Noel de Nyundo cyaje gufungwa kugira ngo abana barererwe mu miryango.

Aba bari muri 20 bamaze imyaka 8 mu buzima bushya bwo kuba mu nzu zabo batujwemo mu Mudugudu wiswe Imparanira-Kwigira bubakiwe n'Umurango Unity Club Intwararumuri.

Ni inzu 20 ziri mu Mudugudu wa Bushengo Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, zubatswe mu buryo bugezweho bw'inzu 4 muri imwe bizwi nka 4 in one kandi buri imwe ifite ibyumba 3, salon n'urukarabiro.

Uru rubyiruko ruvuga ko nyuma yo kubakirwa izi nzu byabagaruriye icyizere cy’ejo hazaza, bagashimira Umuryango Unity Club Intwararumuri wababareye umubyeyi.

Dr Charles Muligande Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri avuga ko abagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi badakWiye guheranwa n'agahinda, kuko igihugu kibafite ku mutima.

Mu gihe hizihizwa isabukuru y'imyaka 25 ishize Umuryango Unity Club Intwararumuri ushinzwe, uru rubyiruko rwishimira ko rwashoboye kwiga amashuri makuru na Kaminuza, bamwe bihangira imirimo ishingiye ahanini ku bucuruzi ndetse abandi bashoboye gushinga ingo zabo.


Didace Niyibizi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko