Yanditswe Oct, 12 2021 20:01 PM | 57,145 Views
Urubyiruko
rw'Imfubyi rwo mu karere ka Rubavu rwatujwe mu Mudugudu w'Imparanira-Kwigira
wubatswe n'Umuryango Unity Club Intwararumuri, rurashimira uyu muryango ko
wabahaye icyizere cy'ubuzima kuko batagiheranwa n'agahinda ko kuba imfubyi.
Ntawumenyumunsi Jean Pierre afite imyaka 32 na Ikinyange Virginie, bombi ni imfubyi, kuva bakiri abana barerewe mu cyahoze ari ikigo cy’imfubyi cya Orpherinat Noel de Nyundo cyaje gufungwa kugira ngo abana barererwe mu miryango.
Aba bari muri 20 bamaze imyaka 8 mu buzima bushya bwo kuba mu nzu zabo batujwemo mu Mudugudu wiswe Imparanira-Kwigira bubakiwe n'Umurango Unity Club Intwararumuri.
Ni inzu 20 ziri mu Mudugudu wa Bushengo Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, zubatswe mu buryo bugezweho bw'inzu 4 muri imwe bizwi nka 4 in one kandi buri imwe ifite ibyumba 3, salon n'urukarabiro.
Uru rubyiruko ruvuga ko nyuma yo kubakirwa izi nzu byabagaruriye icyizere cy’ejo hazaza, bagashimira Umuryango Unity Club Intwararumuri wababareye umubyeyi.
Dr Charles Muligande Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri avuga ko abagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi badakWiye guheranwa n'agahinda, kuko igihugu kibafite ku mutima.
Mu gihe hizihizwa isabukuru y'imyaka 25 ishize Umuryango Unity Club Intwararumuri ushinzwe, uru rubyiruko rwishimira ko rwashoboye kwiga amashuri makuru na Kaminuza, bamwe bihangira imirimo ishingiye ahanini ku bucuruzi ndetse abandi bashoboye gushinga ingo zabo.
Didace Niyibizi
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru