Yanditswe Apr, 07 2023 14:12 PM | 53,861 Views
Bamwe
mu bari abana mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi, abo miryango yabo bakicwa bo bakarokoka bavuga ko
kwiyubakamo no guhangana n’ihungabana, aribyo bibafasha kurushaho kubaho.
Ibi barabivuga mu gihe hakomeza kugaragara bamwe mu rubyiruko bagihura n’ihungabana rifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ahazwi nka poids lourds mu Mujyi wa Kigali niho Gahonzire Valentine akorera ubucuruzi bw’amapine mashya ndetse n'aya occasions n’ibindi bijyanye nabyo.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Valentine wari umuhererezi mu muryango w’abana 6, ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be bari batuye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali barishwe.
Agira ati "Nari umwangavu wa mwana utangiye kubyiruka, ababyeyi banjye nta numwe nasigaranye, nahise numva mpungabanye ku buryo nta cyizere twari dufite cyo kuziga, ahitwaga mu rugo barahasenye, numvaga nta cyizere mfite cyo kubaho."
Kuri ubu uyu mubyeyi w’umwana umwe avuga ko yagerageje kwiyubakamo ubudaheranwa.
"Twagiye tubona ko kubaho bishoboka, turiga, imitungo yacu yari yarangijwe IBUKA iradufasha iduha amabati turongera turasana dusubira mu buzima. Dushima Leta yabigizemo uruhare kuko iyo tutaza kugira Leta nziza ntitwari gusubira mw’ mu ishuri ngo twige, muri iyi myaka sinumva ko ndi impfubyi kuko mfite umuryango wankomotseho, mfite inzozi zo kwagura company yanjye ikagera ku rwego mpuzamahanga."
Mujawamaliya Clothilde utuye mu Karere ka Kamonyi, yari afite imyaka 7 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kubura ababyeyi ndetse n'abavandimwe be, avuga ko umuryango afite kuri ubu umufasha kwishakamo imbaraga.
"Mama na papa barabishe, nahoraga mfite ikibazo cy’ihungabana, nararyamaga nkatekereza bya bindi, iyo abana banjye babonye ntangiye kubabara umutwe no gusepfura barambwira bati mama, ihangane komera, bakanganiriza, ibyo bikampa imbaraga z'uko ejo hazaba heza."
Nubwo bimeze bityo Mukakibibi Marceline utuye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, we avuga ko ihungabana umwana we w’umuhererezi wari ufite umwaka umwe mu gihe cya Jenoside yagize ryabaye intandaro yo kuva mu ishuri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC kivuga ko imwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu banyarwanda, aho ababifite bari hagati ya 20 na 26%, ni ukuvuga umuntu 1 mu bantu 5.
Dr.Gishoma Darius, umukozi mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko ihungabana rituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rifite umwihariko, rikaba rishobora kuba uruherekane.
"Hari ibyo nakorewe aribyo bita direct exposure, hari n’ibyo bakoreye abantu ndeba, urugero nk’umuntu warokokeye i Murambi, ubwenge bwe ntibwasiba ibyo yabonye, hari kandi kumenya amakuru y'uko abantu bawe bakomerekejwe cyane, ibyo nibyo biba ku bari abana batari bahari mu gihe cya jenoside, iyo umwana amenye uko umubyeyi we yafashwe ku ngufu biramuhungabanya, uwahungabanye bihora bimugaruka mu bitekerezo, ikindi agira ubwoba mu buryo buhoraho ku buryo bigera ku mutima."
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’Umuyobozi w’umuryango Uyisenga n’imazi, Dr.Chaste Uwihoreye avuga ko muri rusange abari abana mu gihe cya Jenoside bagerageje kwiyubakamo ubudaheranwa nubwo hari abo bikigoye,bakeneye abababa hafi.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko ihungabana mu barokotse Jenoside ari 27,85%, mu gihe mu Banyarwanda muri rusange ari 3,6%.
Carine Umutoni
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru