AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko ibibazo bibazwa Perezida Kagame muri Rwanda Day bikurikiranwa

Yanditswe Oct, 04 2019 06:30 AM | 12,878 Views



Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko ibibazo Abanyarwanda baba mu mahanga bageza kuri Perezida wa Repubulika, iyo yabasuye muri gahunda ya Rwanda Day bikurikiranwa bagahabwa ibisubizo. 

Ni mu gihe benshi basanga iyi gahunda ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza. 

Rwanda Day ni umunsi Leta y'u Rwanda yahariye Abanyarwanda baba mu mahanga n'inshuti zabo aho basurwa n'Umukuru w'Igihugu bakagirana ikiganiro kirambuye ku buzima bw'Igihugu n’uruhare rwabo mu kucyubaka.

Ni n'umwanya abo Banyarwanda baba mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi bageza kuri Perezida wa Repubulika bimwe mu byifuzo n'ibibazo baba bafite bifuza ko byahabwa umurongo.

Mu bibazo byinshi byagejejwe kuri Perezida  Paul Kagame ubwo yari muri Rwanda Day mu Bubiligi, ibyarebaga Minisiteri y'Ubutabera byari 21 byiganjemo ibibazo by'amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse n'ibibazo byari bimaze kugezwa mu nkiko nk’uko Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwegereza abaturage serivisi z'ubutabera, Urujeni Martine abivuga.

Yagize ati "Ugasanga yenda abo basize inyuma hano mu gihugu wenda kuko badahari bigabije imitungo babashyira ku ruhande aho ngaho na ho twagiye tubafasha kugira ngo bikemuke kandi ibyo twabonaga ko ari ngombwa baregera inkiko ngira ngo ibyo twasanze bagomba kuziregera ni 3 kuri 5 by'ubutaka kandi ibindi byaracyemutse ku bwumvikane."

Abatabonye umwanya wo kubaza muri gahunda ya Rwanda  Day, ibibazo byabo babinyuza muri za Ambasade z'u Rwanda zikabigeza kuri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ari na yo ibigeza kuri za minisiteri zirebwa na byo.

Yunzemo ati "Iyo tubonye contact zabo, tubonye telefoni zabo , turavugana kuri telefoni tukabahamagara , dukoresha whatsapp,  dukoresha email, tugakoresha n’ubundi buryo bwose kubageraho tukabafasha.  Ntabwo rero turindira Rwannda Day gusa n’iyo irangiye cyangwa mbere yaho kuko n'ubu Rwanda Day nirangira utaragize amahirwe yo kubaza ikibazo cye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akazishyikiriza za Ambasade barabitwoherereza tukabafasha." 

Mu birebana n’imanza Abanyarwanda baba mu mahanga hari uburyo bw'ikoranabuhanga bashyiriweho butuma bakurikiranira hafi imanza bafite mu nkiko ndetse bakanatanga ibyifuzo byabo nk’uko Umuvugizi w'Inkiko Mutabazi Harrison abivuga.

Yagize ati "Ku byerekeranye na sms ho ari mu gihugu hano ari no hanze, amakuru mbona cyangwa abanyandikira, abo tuvugana , ari ba avoka ari n'abaturage baba bari hanze bavuga ko ibi bibashimisha cyane ko byaborohereje kuko ubundi bagombaga kujya baza  kuko urumva ko niba umuntu ari muri Amerika, mu Bushinwa buri gihe akaba agomba gutega indege kugira ngo aze amenye ibikorerwa ku rubanza rwe nta kuntu bitamushimisha kandi ku bijyanye na 'Sobanuza Inkiko' abamaze kuyikoresha na bo barayishimira."

Hasigaye umunsi umwe gusa ngo Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hahegereye bahurire mu gihugu cy'u Budage baganire na Perezida wa Republika Paul Kagame uzabasura muri gahunda ya Rwanda Day.

Inkuru mu mashusho


Amwe mu mafoto ya  Rwanda Day yabereye mu Bubiligi muri 2017

KWIZERA Bosco 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage