Yanditswe Apr, 27 2022 20:22 PM | 103,922 Views
Bamwe mu bayobozi b’inzego zikoresha
ingengo y’imari ya Leta ndetse n’impuguke mu bukungu, bemeza ko kuri ubu
hashingirwa ku mishinga yakorewe igenamigambi mu kugena ingengo y’imari ihabwa
inzego za Leta, ibi ngo si ko mbere byakorwaga bityo imishinga imwe n’imwe
ikadindira.
Mu mikoreshereze y’ingengo y’imari
y’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali hasigaye harajemo impinduka kuko mbere ngo
izi nzego zahabwaga nka kimwe cya kane cy’amafaranga yose zagenewe mu mwaka
w’ingengo y’imari hatitawe ku gaciro k’imishinga igomba gushyirwa mu bikorwa
bityo bikadindiza imishinga iba yagenwe.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Didas avuga ko izi ari impinduka zoroheje imikorere nubwo hakiri igice cy’amafaranga aturuka mu misoro atinda kuboneka.
"Imisoro akenshi iboneka mu ntangiriro
y’umwaka guhera mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwa 12 usanga kurwana no kugira ngo
begeranye imisoro ariko itazira igihe, itaza byihuse ariko buriya no mu mitegurire yacu hagomba kurebwa ko usibye ayacu tugenerwa,ariko aturuka mu misoro
twareba uburyo ibikorwa byacu tubishyira mu gihe runaka tuzi neza ko iyo misoro
izaba yabonetse. Impinduka yabayemo ni uko aho kugira ngo bavuge ko iki gihembwe
turatanga 20% ahubwo ubu igikorwa nuko bareba imishinga mufite mu gihe runaka
akaba ariyo iba itewe inkunga ugasanga bituma imishinga yihuta kuko muba
mwarayiteguriye."
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’Umutungo by’igihugu mu Nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Prof. Omar Munyaneza avuga ko imishinga y’iterambere yavuye mu bitekerezo by’abaturage ubwabo ariyo yahereweho ku ikubitiro.
"Icyo twashimiye cya mbere ni uko
byatugaragariye ko mu ngengo y’imari hari harashyizwemo imishinga isubiza
ibibazo by’abaturage bagendeye ku bitekerezo bari batanze cyane cyane imishinga
y’iterambere ndetse n’izamura imibereho myiza yabo. Ikindi twabonye twashimye
n uko imishinga yatangiye bigaragara ko noneho itagihagarara kuko ubundi mbere
umushinga washoboraga gutangira ukadindira ndetse mungengo y’imari y’umwaka
ukurikiyeho ikaba yakurwamo itarangiye, ibyo rero byarakemutse byatugaragariye
ko niyo umushinga waba utarangiye ariko no mu mwaka w’ingengo y’imari
ukurikiyeho urakomeza."
Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana avuga ko kuba inzego zitinda kubona uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubutabera ku mishinga irengeje amafaranga miliyoni 500, ndetse na ba rwiyemezamirimo batishimira uburyo amasoko aba yatanzwe bakajurira ntibahite babona igisubizo ku byavuye mu bujurire, biri mu bitinza ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga inyuranye.
Kuri ubu u Rwanda rugeze kure rwihaza mu ngengo y’imari, aho guhora ruteze amaso inkunga y’amahanga.
Iyo ngengo ni yo yifashishwa mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ihindura imibereho y’abaturage.
Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru