AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko umunsi wa mbere wagenze mu gutanga urukingo rwa Covid19 ku bafite imyaka 12

Yanditswe Nov, 23 2021 17:55 PM | 48,204 Views



Kuri uyu wa kabiri, u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa COVID19 ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18, igikorwa cyatangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu Mujyi wa Kigali.

Abakingiwe bavuga ko uru rukingo bari barutegereje kuko barwitezeho kubafasha gukomeza ubuzima busanzwe nta mpungenge zo guhitanwa na COVID19.

Mu masaha yo ku manywa mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere, urujya n’uruza rwari rwose, ingimbi n’abangavu bitabiriye kwikingiza COVID19 bafite amafishi mu ntoki zabo nyuma yo gusinyirwa n’ababyeyi babo babemerera guhabwa urukingo.

Uretse urwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere mu karere ka Kicukiro, igikorwa cyo gutanga urukingo ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18 cyanatangiriye muri koleji St André mu karere ka Nyarugenge, ndetse no mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu karere ka Gasabo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yavuze ko urwego rw’uburezi ari rumwe mu zahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID19, bityo iyi gahunda ikazafasha uru rwego gukomeza kuzahuka nta mpungenge.

Ingimbi n’abangavu babarirwa mu 1 400 nibo byari byitezwe ko bakingirwa ku munsi wa mbere w’iyi gahunda.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage