AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umuganda: Abaturage basabwe kubungabunga ibikorwa binyuranye bafite

Yanditswe Oct, 27 2018 19:10 PM | 17,058 Views



Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille arasaba abaturage b'umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, kubungabunga ibikorwa binyuranye bafite, birimo ibiti byatewe uyu munsi, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Ibi yabibasabye mu gikorwa cy'umuganda wo kuri uyu wa gatandatu, wanitabiriwe n'abadepite bagize inteko ishinga amategeko nyafurika.

Uyu muganda witabiriwe n'abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z'igihugu, barimo perezida wa sena Bernard MAKUZA, perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille, abaminisitiri n'abadepite, ndetse n'abadepite bo mu nteko ishinga amategeko nyafurika PAP. Abaturage bemeza ko gukorana umuganda n'abayobozi, bibongerera umurava.

ABATURAGE

Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti, hanizihizwa umunsi wo gutera ibiti n'amashyamba, by'umwihariko hakaba hatewe ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibitanga imbuto. Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille, yasabye abaturage kubungabunga ibyo biti, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko nyafurika PAP nabo bitabiriye ibikorwa by'umuganda, barimo na perezida w'iyi nteko Roger NKODO DANG, bemeza ko umuganda ari igikorwa gifasha abaturage kunga ubumwe biteza imbere, bakabavuga ko n'ibindi bihugu bikwiye gutegura igikorwa nk'iki.

Abaturage batuye mu murenge wa Gikomero, by'umwihariko abatuye mu mudugudu w'ikitegererezo, basabwe no kwita ku isuku no kubungabunga ibikorwa remezo bihari, kwirinda umwiryane, ahubwo bakabana mu mahoro, kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage