AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali mu bikorwa byo gukemura ikibazo cy’amazi yetezaga imyuzure

Yanditswe Jul, 15 2020 09:55 AM | 30,761 Views



Abaturiye za ruhurura zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n'abafite ibikorwa bizegereye barifuza ko zakubakwa izindi zigasanwa kuko iyo imvura iguye zibangiriza.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buvuga ko muri ruhurura 40 ziteganywa kubakwa hatangiriwe kuri ebyiri ziteza ibibazo kurusha izindi, ariko n'izindi zikazubakwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Hari za ruhurura zari zisanzwe zarubatswe mu makaritsiye yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali ariko uko imyaka ihita indi igataha n'uko amazi aturuka hirya no hino muri uyu mujyi yiyongere zimwe zo zatangiye gusenyuka izindi zikaba zitakibasha kwihanganira ingano y'amazi azoherezwamo.

Ruhurura za Mpazi na Rwampara, nka zimwe mu zatangiye kubakwa, abazituriye n'abafite ibikorwa hafi ya zo barasaba ko zatunganywa neza bikabarinda imyuzure:

Abatuye mu bice bya Nyabugogo bavuga ko kubera ko ari ihuriro ry'imigezi na za ruhurura ngo iyo imvura yaguye ari nyinshi, hibasirwa n'imyuzure ikangiza ibikorwa by'abahatuye ndetse iimihanda yaho ntiyongere kuba nyabagendwa:

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana avuga ko hari imishinga yo kubaka no gusana ruhurura zinyuranye, inini muri izo ruhurura ikaba iya Mpazi inyuramo amazi menshi akangiriza abatuye n’abagenda muri ako gace.

Ibikorwa byo gukemura iki kibazo byaratangiye, aho uyu muyobozi avuga ko uburyo zubatse byongerera ubushobozi imiyoboro y’amazi yerekeza mu mugezi wa Nyabugogo.

Yagize ati ''Ibikorwa byo kubaka iyi ruhurura ya mpazi bigizwe n'ibiraro 2 kimwe kiri ruguru ku mashyirahamwe, ikindi kiri ku muhanda wa poids lours, ibyo byose bigomba kubakwa ku buryo bihitisha amazi ya m3 110/isegonda. Ni amazi menshi kandi uyu mushinga ugomba kurangira mu kwezi kwa 4 k'umwaka utaha, ariko mu kwezi kwa 12 k'uyu mwaka ibiraro bizaba byarangiye, kandi n'ibiraro bizazamurwa hejuru. Ikindi cyiciro ni ukuzubaka Mpazi aho yagiye isenyuka, ikirimo gukorwa ni ugukusanya ubushobozi kugira ngo na yo yubakwe.''

Uretse  ruhurura za Mumena, Rwezamenyo, Rugende na Katabaro zamaze kubakwa. Umujyi wa Kigali urateganya kubaka izindi ruhurura 40, ukaba watangiriye ku za Mpazi na Rwampara kuko zo zabonewe amafaranga asaga gato miliyari 5. Haranategaywa kubakwa izamaze gukorerwa inyigo nk'iya Gatsata, Nyarugunga, Kagarama na Kanyonyomba mu mwaka w'ingengo y'imari utaha.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage