Yanditswe Jun, 13 2021 09:09 AM | 52,320 Views
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buratangaza ko ukwezi kwa Kamena kuzarangira imirimo yo kuvugurura agace kazwi nka Car free zone kari mu mujyi wa Kigali rwagati, kazaba karangiye.
Imirimo yo kuvugurura aka gace irakomeje, ariko hari igice cyarangiye, abahagenda bashima uburyo hatunganyijwe nubwo kurundi ruhande hari ukundi babiona.
Uwitwa shema Christian agira ati “Byaba byiza bashyizeho udutebe, ahantu ho kwiyakirira ahantu wagura ikawa waganiriraho n' inshuti mwazanye, ibi nabyo bazabishyireho bizaba ari byiza.
Naho Cyubahiro Jean D' amour we ati “Nkaya masaha hari izuba ryinshi rero hakenewe ahantu umuntu yakwicara akugama izuba, cyangwa mu gihe cy'imvura akugama cyangwa nushaka agatobe akabona aho agafata.”
Agace gato kamaze gutunganywa ubu kari kuberamo imurika ry'amafoto akoreshwa mu itangazamakuru.
Plaisir Muzogeye na Cyril Ndegeya ni bamwe mu banyamakuru bakoresha amafoto baje kuyamurika.
Plaisir Muzogeye yagize ati “Dufite amashimwe kuba tuhabonye, umujyi ukabitekereza ni ibintu byiza kubahanzi atari natwe gusa dufotora, kubahanzi bose ahubwo ibi byerekana ko dufite ejo hazaza nkbakora ubumenyi ngiro usibye ibi udusazemo turateganya no kujya tuhakorera namamurika yacu twiteguriye.”
Usibye abamurika ibyo bakora muri aka gace abahakorera ibikorwa by'ubucurizi nabo bemeza ko nihamara gutunganywa bizabafasha mu bucuruzi bwabo.
Muhirwa Marie Solange umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry'imiturire n'imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, avuga ko gutunganya aha hantu biri mu nyungu yabahakorera ubucuruzi kandi ko imirimo igeze ahashimishije.
Ati “Imirimo igeze kuri 75% duteganya ko mu mpera zuku kwezi kwa Kamena imirimo yose izaba irangiye, twashyizemo ahantu ho kwicara twashyizemo ahabera ibitaramo ndetse nibikinisho byabana, aho hantu hatwikiriye naho twahatekerejeho turi gushyiramo n’amakiyosike ndetse ubu twamaze no gushyiramo internet y'ubuntu.”
Usibye agace kazwi nka Car free zone katageramo imodoka kari mu Mujyi rwagati, Umujyi wa kigali urateganya kandi kuzashyiraho agace nk’aka mu bihe by'impera zicyumweru mu gace ka Remera ahari imihanda y'amabuye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru