AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wavuze ko kuvugurura agace ka Car free zone birangirana na Kamena

Yanditswe Jun, 13 2021 09:09 AM | 52,320 Views



Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buratangaza  ko ukwezi kwa Kamena kuzarangira imirimo yo kuvugurura agace kazwi nka Car free zone kari mu mujyi wa Kigali rwagati, kazaba karangiye.

Imirimo yo kuvugurura aka gace irakomeje, ariko hari igice cyarangiye, abahagenda bashima uburyo hatunganyijwe nubwo kurundi ruhande hari ukundi babiona.

Uwitwa shema Christian agira ati  “Byaba byiza bashyizeho udutebe, ahantu ho kwiyakirira ahantu wagura ikawa waganiriraho n' inshuti mwazanye, ibi nabyo bazabishyireho bizaba ari byiza.

Naho Cyubahiro Jean D' amour we ati “Nkaya masaha hari izuba ryinshi rero hakenewe ahantu umuntu yakwicara akugama izuba, cyangwa mu gihe cy'imvura akugama cyangwa nushaka agatobe akabona aho agafata.”

Agace gato kamaze gutunganywa ubu kari kuberamo imurika ry'amafoto akoreshwa mu itangazamakuru.

Plaisir Muzogeye na Cyril Ndegeya ni bamwe mu banyamakuru bakoresha amafoto baje kuyamurika.

Plaisir Muzogeye yagize ati  “Dufite amashimwe kuba tuhabonye, umujyi ukabitekereza ni ibintu byiza kubahanzi atari natwe gusa dufotora, kubahanzi bose ahubwo ibi byerekana ko dufite ejo hazaza nkbakora ubumenyi ngiro usibye ibi udusazemo turateganya no kujya tuhakorera namamurika yacu twiteguriye.”

Usibye abamurika ibyo bakora muri aka gace abahakorera ibikorwa by'ubucurizi nabo bemeza ko nihamara gutunganywa bizabafasha mu bucuruzi bwabo.

Muhirwa Marie Solange  umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi  ry'imiturire n'imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, avuga ko gutunganya aha hantu biri mu nyungu yabahakorera ubucuruzi kandi ko imirimo igeze ahashimishije.

Ati “Imirimo igeze kuri 75% duteganya ko mu mpera zuku kwezi kwa Kamena imirimo yose izaba irangiye, twashyizemo ahantu  ho kwicara twashyizemo ahabera ibitaramo ndetse nibikinisho byabana, aho hantu hatwikiriye naho twahatekerejeho turi gushyiramo n’amakiyosike ndetse ubu twamaze no gushyiramo internet y'ubuntu.”

Usibye agace kazwi nka Car free zone katageramo imodoka  kari mu Mujyi rwagati, Umujyi wa kigali urateganya kandi kuzashyiraho agace nk’aka mu bihe by'impera zicyumweru mu gace ka Remera ahari imihanda y'amabuye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage