Yanditswe Nov, 03 2021 18:38 PM | 39,415 Views
Abakora
ibijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga mu mijyi yo hirya no hino muri Afurika, baravuga ko ibyo umujyi wa Kigali umaze kugeraho hifashishijwe ikoranabuhanga byabera urugero rwiza ku bashaka guteza imbere ikoranabuhanga mu iterambere
ry’abatuye imijyi.
Ibi byagarutsweho mu nama y'iminsi 3 ihuje intumwa ziturutse mu mijyi 11 yo hirya no hino muri Afurika, iri mu ihuriro ryitwa ASToN (African Smart Towns Network) rigamije kwifashisha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije abaturage bo mu mijyi.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingusa yagaragaje ko ikoranabuhanga rifasha mu iterambere ry'abaturage no koroshya imikorere.
''Ntanze nk'urugero rwa servisi zo mu irangamimerere aho ushobora kwicara mu rugo ugasaba icyangombwa cy'uko washatse cyangwa icy'amavuko ukaba wakibona, hari na serivisi zo mu butaka aho uba ku gihushanyo mbonera ukaba wamenya ahantu ibihategnirijwe, ukaba asaba n'uruhusa rwo kukaba.''
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali avuga ko kuri ubu hihashishijwe ikoranabuhanga, abaturage bahawa serivii zigera ku 100, intego umujyi ufite akaba ari uko zakomeza kwiyongera.
Abitabiriye iyo nama basanga umujyi wa Kigali warateye intambwe yabera icyitegererezo indi mijyi muri Afurika, kuko nayo ifite inyota yo kwifashisha ikoranabuhanga. Khadijetou Hamed ashinzwe imyubakire mu mujyi wa Nouakchott muri Mauritania naho Hamadou Yalcouye akaba ashinzwe imiturire i Bamako muri Mali.
Hamadou Yalcouye uushinzwe iterambere ry'umujyi i Bamako muri Mali yagize ati ''Buri mujyi ugira ibyo uteza imbere, nkatwe i Bamako twashyize imbere uburyo bwo gukusanya amafaranga ava mu misoro n’ibindi. Kuba twasuye Kigali turahakra ubundi bumenyi uyu mujyi wateje imbere. Aha muri Kigali twasanze harashyizweho igishushanyo mbonera gifasha abaturage bakabona amakuru ku byo bashingiraho biteza imbere. Iki ni ikintu twigiye hano.’’Abitabiriye iyi nama baneretswe imiterere y’igishushanyo mbonera n’ibindi bikorwa remezo umujyi wa Kigali washyizeho mu korohereza abawutuye kubona serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga.
John Bicamumpaka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru