AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerane y’ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga giharanira kurengera ibidukikije

Yanditswe Oct, 31 2021 12:12 PM | 55,071 Views



Kuri iki cyumweru, Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerane y’ubufatanye  n’ikigo mpuzamahanga giharanira kurengera ibidukikije (GGGI), agamije gufatanya mu kurengera ibidukikije mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudance Rubingisa avuga ko aya masezerano ari itangiriro ry’urugendo bazakorana n'iki kigo mpuzamahanga mu kurushaho kugira Kigali umujyi utabangamira ibidukikije.

Aya masezerano akaba yanahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imijyi wijihijwe kuri iki cyumweru.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko kwizihiza uyu munsi byahujwe no kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikijem hagamijwe kurushaho kugira Kigali umujyi ubereye guturwamo kandi ukurura ba mukerarugendo, akaba yasabye abatuye uyu mujyi kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko aribyo bizabafasha kubarinda ingaruka z'ihinduka ry’ikirere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage