Yanditswe Mar, 28 2024 22:48 PM | 169,617 Views
U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano
y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Jinhua n’uwa Musanze agamije guteza imbere
uburezi, umuco, ubuhinzi n'ibikorwaremezo.
Muri aya masezerano, ku ikubitiro abanyeshuri 30 biga muri IPRC Musanze bahise bahabwa buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa.
Aba banyeshuri ni abiga mu mashami y'ubucuruzi bukorerwa kuri mudasobwa n'abiga gukoresha imashini zo mu nganda. Bavuze ko amahirwe bahawe yo gukomereza amasomo mu Bushinwa batazayapfusha ubusa.
Izo buruse zikubiye mu masezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu yasinywe hagati y’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru y'Imyuga n'Ubumenyingiro cyo mu Mujyi wa Jinhua mu Bushinwa na Rwanda Polytechnic.
IPRC Musanze ni yo ifite amashami abiri ya E - Commerce na Industrial Automation aterwa inkunga n'u Bushinwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yasabye abanyeshuri biga muri ayo mashami kwiga neza bakazahaha ubumenyi buzabafasha guhanga udushya ku isoko ry'umurimo.
Uretse uburezi, Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua na byo byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uburezi, umuco n'inganda.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko hari byinshi bazungukira muri iyi mikoranire.
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yashimangiye ko umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye utanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ubufatanye buzarushaho kwaguka.
Leta y’u Bushinwa isanzwe itera inkunga IPRC Musanze binyuze mu nkunga yo kubaka inyubako z’iri shuri n'ibikoresho bigezweho rifite.
Ally Muhirwa
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru