AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye

Yanditswe Mar, 28 2024 22:48 PM | 169,617 Views



U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi wa Jinhua n’uwa Musanze agamije guteza imbere uburezi, umuco, ubuhinzi n'ibikorwaremezo.

Muri aya masezerano, ku ikubitiro abanyeshuri 30 biga muri IPRC Musanze bahise bahabwa buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa.

Aba banyeshuri ni abiga mu mashami y'ubucuruzi bukorerwa kuri mudasobwa n'abiga gukoresha imashini zo mu nganda. Bavuze ko amahirwe bahawe yo gukomereza amasomo mu Bushinwa batazayapfusha ubusa.

Izo buruse zikubiye mu masezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu yasinywe hagati y’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru y'Imyuga n'Ubumenyingiro cyo mu Mujyi wa Jinhua mu Bushinwa na Rwanda Polytechnic.

IPRC Musanze ni yo ifite amashami abiri ya E - Commerce na Industrial Automation aterwa inkunga n'u Bushinwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yasabye abanyeshuri biga muri ayo mashami kwiga neza bakazahaha ubumenyi buzabafasha guhanga udushya ku isoko ry'umurimo.

Uretse uburezi, Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua na byo byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uburezi, umuco n'inganda.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko hari byinshi bazungukira muri iyi mikoranire.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yashimangiye ko umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye utanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ubufatanye buzarushaho kwaguka.

Leta y’u Bushinwa isanzwe itera inkunga IPRC Musanze binyuze mu nkunga yo kubaka inyubako z’iri shuri n'ibikoresho bigezweho rifite.

Ally Muhirwa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage