AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunsi wa Mwarimu: Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe moto - Amafoto

Yanditswe Nov, 02 2022 17:22 PM | 143,281 Views



Abarimu mu Rwanda baravuga ko kongererwa umushahara ari kimwe mu byatumye umwuga wa mwarimu urushaho kugira agaciro. Ibi babigarutseho ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w'umwarimu, aho Guverinoma y'u Rwanda yasabye abarimu kurangwa n'imyitwarire myiza.

Abarimu basaga ibihumbi 7 baturutse hirya no hino mu gihugu bari bateraniye muri BK Arena mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'umwarimu ku rwego rw'igihugu.

Munezero Aime-Umuyobozi w'ishuri GS Kageshi riri mu Karere ka Ngororero wari witabiriye ibi birori yagize ati: "Mwarimu wo mu Rwanda arimo kwishimira ibintu byinshi, cyane cyane murabizi ko batwongereye umushahara, turimo kwishimira iterambere ry'ikoranabuhanga mu burezi, turimo mkwishimira gahunda yo kongera ibyumb aby'amashuri kugirango ubucukike bugabanuke turishimira ibintu byinshi bigenda biteza imbere uburezi bw'u Rwanda."

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu kandi hahembwe abarimu 10 babaye indashyikirwa, aho bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n'icyemezo (Certificat) cy'uko babaye indashyikirwa.

Ndabahariye Jean Aime umwe mu barimu bahawe igihembo yagize ati: "Ndishimye cyane ubu ngiye gushyira imbaraga mu burezi, kuko njye nigisha ikoranabuhanga ni nacyo gihembo bampereye kuko mfite ikoranabuhanga rifasha ibigo by'amashuri mu gutegura imfashanyigisho, mu gutegura ibizimini. Moto izanyorohereza mu ngendo nakoraga mva mu rugo nza ku ishuri, nzajya njya kwigisha abanyeshuri nitwaye, leta y'u Rwanda impaye moto ngiye gushyira imbaraga mu byo nkora."

Mirere Veneranda, umwarimukazi nawe wahawe iki gihembo yagize ati: "Ntekereza ko mu iterambere ryanjye iyi moto izambyarira imodoka y'umuryango igendamo umuryango wose papa, mama n'abana."

Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente yagejeje ku barimu ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabageneye kuri uyu munsi wabo.

"Nkaba nagiraga ngo mbabwire ko ubutumwa bwe buri mu ijambo rimwe gusa, ni uko Guverinoma y'u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga mukora akaba ariyo mpamvu dukomeza kubita abarezi n'ababyeyi mu gihugu cy'u Rwanda."

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abarimu kurangwa n'imyitwarire myiza.

"Guverinoma y'u Rwanda ikaba ifite intego nk'uko mubizi mwese yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyo rero tubikesha kuba abana bacu mwarimu aba yabigishije neza. Iyi ntego kugirango tubashe kuyigeraho yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ni uko abarimu bagomba kubigiramo uruhare rugaragara, bikaba byumvikana ko mwarimu atari uwo gutanga ubumenyi gusa ahubwo atanga n'uburere bujyana ku myitwarire myiza iranga umunyarwanda aho agiye gukora hose. Akaba ari muri urwo rwego nongeye gusaba abarimu n'abarezi mwese kurangwa n'imyitwarire myiza kugirango mubere urugero rwiza abanyeshuri mwigisha na sosiyete."

Uyu munsi mpuzamahanga w'umwarimu ufite insanganyamatsiko igira iti "Umwarimu, ishingiro ry'impinduka nziza mu burezi"


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage