AGEZWEHO

  • Umuraperi Racine yateguje album nshya – Soma inkuru...
  • Amb. Karabaranga yashimye uko u Rwanda rwaserutse mu gushaka itike ya #Afrobasket2025 – Soma inkuru...

Umunsi wa Mwarimu: Abarimu b'indashyikirwa bahawe ibihembo

Yanditswe Dec, 14 2023 17:22 PM | 44,450 Views



Abarimu baravuga ko imbaraga Leta yashize mu burezi zatumye baziba icyuho cyatewe n'icyorezo cya COVID19 maze bituma ireme ry'uburezi ryiyongera. Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe kuri uyu wa Kane.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu harimo abayobozi bo mu nzego za Leta, abayobora ibigo ndetse n'abarimu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro Irere Claudette, yavuze ko leta y'u Rwanda yakoze byinshi kugira ngo ireme ry'uburezi ridahungabanywa n'icyorezo cya COVID19.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu barezi b'indashyikirwa banahawe ibihembo.

Mu rwego rwo gukomeza gushyira ikibatsi mu burezi ku ngingo yo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovatiyo Ingabire Paula atangaza ko umwaka utaha ibigo byose bizaba byagejejwemo ibikorwa by'ikoranabuhanga.

kuri Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard, avuga ko Leta izakomeza kongera ibyakorohera umwalimu mu kunoza ireme ry'uburezi igihugu cyifuza.

Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ubusanzwe wizihizwa Taliki ya 5 Ukwakira buri mwaka.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abarimu ibihumbi 120 bigisha mu bigo bitandukanye.


Callixte KABERUKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika