Yanditswe Mar, 23 2024 11:31 AM | 140,679 Views
Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, yahishuye
uko umukino wa mbere yakinnye yabanje mu kibuga ubwo ikipe ye yahuraga na APR
FC yaraye adasinziriye.
Rudasingwa ni umwe mu bakinnyi bataha izamu batanga icyizere muri ruhago y’u Rwanda.
Mu rugendo rwe nk’umukinnyi ashima Kayiranga Jean Baptiste wamufashe ukuboko akamuyobora kugeza aho ageze muri Rayon Sports.
Mu Kiganiro cya RTVKickOff, Rudasingwa Prince, yagarutse ku bihe bidasanzwe yanyuzemo bwa mbere akigera muri Rayon Sports.
Yavuze ko amahirwe ya mbere yo gukina mu ikipe nkuru yayabonye nyuma y’uko Sugira Ernest yari yabonye ikarita itukura.
Ati “Umwaka wanjye wa mbere wambereye mwiza. Imana yabanye nanjye.’’
Yavuze ko umunsi Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amubwira ko azabanza mu kibuga ku mukino wa APR FC wabaye ku wa 16 Kamena 2021, yagize ubwoba bwinshi.
Ati “Yampaga inama ambwira ko na Dawidi yari muto ariko anesha Goliyati. Uriya mukino waguhindurira ubuzima. Yambwiye ko nzakina igice cya mbere, Sugira akine icya kabiri.’’
Rudasingwa yavuze ko habura umunsi umwe ngo umukino ube, atigeze asinzira kuko yaraye atekereza kuri ba myugariro, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bari buhure.
Yagize ati “Iryo joro sinasinziriye, naraye ndeba ba myugariro ba APR FC nkibaza aho nzabaca. Narebaga amafoto n’amashusho yabo kuri Instagram. Ndasenga cyane amasengesho menshi.’’
Yavuze ko yemeye ko ari bubanze mu kibuga nyuma yo kubona urutonde rw’abakinnyi rusohotse.
Ati “Uri mu mikino nakinnye neza cyane. Igice cya mbere cyarangiye nzi ko bari bunkuremo, ndakomeza n’icya kabiri. Sugira nyuma ni bwo yaje kunsimbura.’’
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera warangiye APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 88 cyinjijwe na Ishimwe Anicet.
Rudasingwa Prince kuri ubu ari kumwe na bagenzi be muri Rayon Sports nyuma y’impanuka yagiriye mu kibuga ubwo yagonganaga na mugenzi we Myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali, CHUK, yitabwaho, ahita ataha.
Ati “Ndashimira Imana yangiriye ubuntu ikandinda. Ndashima abakinnyi bahise bamfata. Itsinda ry’abaganga n’abafana ba Rayon Sports bose bambaye hafi cyane. Byari biteye ubwoba ariko Imana yarahabaye.’’
Rudasingwa avuga ko mu byo yanyuzemo byose yakuyemo isomo ko umuntu adakwiye gucika intege mu gihe ataragera ku ntego ze kuko “iyo ukomeje guhatana, ukizera Imana, ugashyiramo imbaraga byose bigenda neza.’’
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru