AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umunsi wa mbere ahura na APR FC, Rudasingwa Prince yaraye adasinziriye

Yanditswe Mar, 23 2024 11:31 AM | 140,679 Views



Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, yahishuye uko umukino wa mbere yakinnye yabanje mu kibuga ubwo ikipe ye yahuraga na APR FC yaraye adasinziriye.

Rudasingwa ni umwe mu bakinnyi bataha izamu batanga icyizere muri ruhago y’u Rwanda.

Mu rugendo rwe nk’umukinnyi ashima Kayiranga Jean Baptiste wamufashe ukuboko akamuyobora kugeza aho ageze muri Rayon Sports.

Mu Kiganiro cya RTVKickOff, Rudasingwa Prince, yagarutse ku bihe bidasanzwe yanyuzemo bwa mbere akigera muri Rayon Sports.

Yavuze ko amahirwe ya mbere yo gukina mu ikipe nkuru yayabonye nyuma y’uko Sugira Ernest yari yabonye ikarita itukura.

Ati “Umwaka wanjye wa mbere wambereye mwiza. Imana yabanye nanjye.’’

Yavuze ko umunsi Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amubwira ko azabanza mu kibuga ku mukino wa APR FC wabaye ku wa 16 Kamena 2021, yagize ubwoba bwinshi.

Ati “Yampaga inama ambwira ko na Dawidi yari muto ariko anesha Goliyati. Uriya mukino waguhindurira ubuzima. Yambwiye ko nzakina igice cya mbere, Sugira akine icya kabiri.’’

Rudasingwa yavuze ko habura umunsi umwe ngo umukino ube, atigeze asinzira kuko yaraye atekereza kuri ba myugariro, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bari buhure.

Yagize ati “Iryo joro sinasinziriye, naraye ndeba ba myugariro ba APR FC nkibaza aho nzabaca. Narebaga amafoto n’amashusho yabo kuri Instagram. Ndasenga cyane amasengesho menshi.’’

Yavuze ko yemeye ko ari bubanze mu kibuga nyuma yo kubona urutonde rw’abakinnyi rusohotse.

Ati “Uri mu mikino nakinnye neza cyane. Igice cya mbere cyarangiye nzi ko bari bunkuremo, ndakomeza n’icya kabiri. Sugira nyuma ni bwo yaje kunsimbura.’’

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera warangiye APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 88 cyinjijwe na Ishimwe Anicet.

Rudasingwa Prince kuri ubu ari kumwe na bagenzi be muri Rayon Sports nyuma y’impanuka yagiriye mu kibuga ubwo yagonganaga na mugenzi we Myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali, CHUK, yitabwaho, ahita ataha.

Ati “Ndashimira Imana yangiriye ubuntu ikandinda. Ndashima abakinnyi bahise bamfata. Itsinda ry’abaganga n’abafana ba Rayon Sports bose bambaye hafi cyane. Byari biteye ubwoba ariko Imana yarahabaye.’’

Rudasingwa avuga ko mu byo yanyuzemo byose yakuyemo isomo ko umuntu adakwiye gucika intege mu gihe ataragera ku ntego ze kuko “iyo ukomeje guhatana, ukizera Imana, ugashyiramo imbaraga byose bigenda neza.’’




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage