AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunya Eritrea Henokh Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda - Amafoto

Yanditswe Feb, 26 2023 17:25 PM | 98,614 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye igikorwa cyo gusoza isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda Tour du Rwanda. Ryegukanywe n’Umunya Eritrea Henok Muluerbham ukinira Green Project Bardiani-CSF Faizanè yo mu Butaliyane ari nawe wegukanye agace ka Munani ari nako kari akanyuma k’iri siganwa.

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe Agace ka 8 Gasoza Tour du Rwanda 2023. 

Ni agace katangiriye ku gasongero k'umusozi wa Rebero bazenguruka bimwe mu bice bigize Umujyi wa Kigali ku rugendo rwareshyaga na 75.3 Km.

Umunya Eritrea Henok Muluerbham w’imyaka 23 niwe wegukanye aka gace ka 8 akoresheje amasaha 02:04.52' ahita anegukana Tour du Rwanda 2023 akoresheje amasaha 28:58.01'.

Igihembo cye, nk’umukinnyi wegukanye, iri siganwa yagihawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage niwe waje hafi muri aka gace ka 8 aho yaje ku mwanya wa 26 akoresheje amasaha 02:13’14’.

Bamwe mu bakunzi b’umukino w’amagare bavuga ko bishyimiye kongera kureba Tour du Rwanda nyuma ya COVID19 banasaba abayobozi b’uyu mukino gukora ibishoboka byose abanyarwanda bakongera kwitwara neza nk'uko byahoze  mu myaka yatambutse.

Umunya Eritrea Henok Muluerbham wegukanye Tour du Rwanda 2023 yabaye umukinnyi wa 4 ukomoka muri iki gihugu wegukanye iri siganwa kuva ryashyirwa kuri 2.1 muri 2019.

Muri rusange iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 100 ariko ryasojwe n’abagera kuri 55 gusa.

Abanyarwanda bari baryitabiriye bari 11 ariko ababashije kugera ku musozo waryo ni 3 bonyine.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage