AGEZWEHO

  • Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Nyiramunukanabi yabaye imari i Bugesera – Soma inkuru...

Umunya Eritrea Henokh Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda - Amafoto

Yanditswe Feb, 26 2023 17:25 PM | 97,888 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye igikorwa cyo gusoza isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda Tour du Rwanda. Ryegukanywe n’Umunya Eritrea Henok Muluerbham ukinira Green Project Bardiani-CSF Faizanè yo mu Butaliyane ari nawe wegukanye agace ka Munani ari nako kari akanyuma k’iri siganwa.

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe Agace ka 8 Gasoza Tour du Rwanda 2023. 

Ni agace katangiriye ku gasongero k'umusozi wa Rebero bazenguruka bimwe mu bice bigize Umujyi wa Kigali ku rugendo rwareshyaga na 75.3 Km.

Umunya Eritrea Henok Muluerbham w’imyaka 23 niwe wegukanye aka gace ka 8 akoresheje amasaha 02:04.52' ahita anegukana Tour du Rwanda 2023 akoresheje amasaha 28:58.01'.

Igihembo cye, nk’umukinnyi wegukanye, iri siganwa yagihawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage niwe waje hafi muri aka gace ka 8 aho yaje ku mwanya wa 26 akoresheje amasaha 02:13’14’.

Bamwe mu bakunzi b’umukino w’amagare bavuga ko bishyimiye kongera kureba Tour du Rwanda nyuma ya COVID19 banasaba abayobozi b’uyu mukino gukora ibishoboka byose abanyarwanda bakongera kwitwara neza nk'uko byahoze  mu myaka yatambutse.

Umunya Eritrea Henok Muluerbham wegukanye Tour du Rwanda 2023 yabaye umukinnyi wa 4 ukomoka muri iki gihugu wegukanye iri siganwa kuva ryashyirwa kuri 2.1 muri 2019.

Muri rusange iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 100 ariko ryasojwe n’abagera kuri 55 gusa.

Abanyarwanda bari baryitabiriye bari 11 ariko ababashije kugera ku musozo waryo ni 3 bonyine.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD