AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye kwandika amateka

Yanditswe Nov, 23 2022 11:53 AM | 283,059 Views



Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima yaciye agahigo ko kuba umunyafurikakazi wa mbere usifuye imikino y'igikombe cy'Isi mu bagabo. Akaba yari umusifuzi wa kane mu mikino u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1. Ni inkuru kandi yagarutsweho cyane n'ibitangazamakurumpuzamahanga byinshi.

Hari ku Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022 ubwo yabaga umugore wa mbere wo muri Afrika usifuye umukino w’abagabo mu gikombe cy’isi. Yabikoze ubwo yari umusifuzi wa kane mu mukino waraye uhuje u Bufaransa bufite igikombe giheruka cyo muri 2018 n’igihugu cya Australia mu gikombe cy'Isi gikomeje kubera mu gihugu cya Qatar.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Mukansanga kandi yari yanditse ayandi mateka ubwo yabaga umugore wa mbere uyoboye umukino wa mbere w’abagabo mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu – CAN cyakiniwe muri Cameroun, kikegukanwa na Senegal.

Nabwo byabaye amateka kuri Mukansanga kuko iyi CAN yatangiye gukinwa mu 1958 naho igikombe cy’isi gitangira mu 1930, bivuze ko imyaka 92 yose nta Munyafrikakazi wari warigeze ugaragara mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi ndetse n'icya Afurika.

Salima Mukansanga yanagaragaye mu basifuzi basifuye imikino ya Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu mwaka ushize wa 2021.

Salima yari umusifuzi wa kane mu mukino wahuje u Bufaransa na Australia.

Mukansanga Salima ubwo yasifuraga mu gikombe cya Afurika - CAN 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe