AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuryango w'Abibumbye wageneye inkunga Sudani y'Amajyepfo

Yanditswe Apr, 05 2019 08:12 AM | 7,367 Views



Umuryango w’abibumbye wageneye imfashanyo ya million 11 z’amadolari impunzi z’aAbanyasudani y’Amajyepfo zatahutse iwazo, iyo nkunga ikaba igomba kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ayo mafaranga azafasha izo mpunzi mu kubona ibyo kurya, aho kuba n’ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima bwazo bwa buri munsi n’ibindi.

Loni ibarura Abanyasudan y’Amajyepfo bagera mu bihumbi 268 bamaze gutahuka iwabo barimo abagabo, abagore n’abana, bakaba ari nabo bagenewe iyo nkunga yo kubafasha kongera kwiyubaka.

Iyo nkunga bahawe ngo izanabafasha kubona imbuto yo guhinga muri iki gihe.

Muri rusange Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko  ababarirwa muri milioni 1.9 by’abanyasoudan y’Amajyepfo ari bo bavuye mu byabo kuva mu mpera za 2013, ubwo mu gihugu cyabo hadukaga intambara.

Loni kandi igaragaza ko Abanyasudan babarirwa muri million 2.3 bo bahungiye inyuma y’igihugu cyabo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage