AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umushyikirano: Kuva 2019 kugeza 2023 hamaze kubakwa ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 27

Yanditswe Feb, 23 2023 21:49 PM | 115,514 Views



Kongera umubare w'ibyumba by'amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu bigo by'amashuli ni umwanzuro wa 9 kuri 12 yafatiwe mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye mu Kuboza 2019.

Ni mugihe kuri uyu wa Mbere no kuwa Kabiri tariki 27-28 Gashyantare hateganyijwe Inama y'Igihugu y'Umushyikirano igiye kuba nyuma y'imyaka itatu itaba kubera icyorezo cya COVID19.

Imyaka ibaye 3 Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17 yabaye mu Kuboza 2019, ku ngingo ya 9 kuri 12 yawufatiyemo yari ijyanye no  kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.

Kugeza ubu, hamaze kubakwa ibyumba birenga ibihumbi 27. 

Leta yazamuye ikigero cy’Amafaranga agenerwa ifunguro ry’umunyeshuli ku ishuli kuko nk'ubuleta itangira umwana amafaranga ibihumbi 8 naho umubyeyi agatanga 950Frw, ni igikorwa cyishimirwa n’abanyeshuli n’ababyeyi babo.

Kuzamura ireme ry’uburezi byanajyanye no kuzamura imibereho ya mwalimu nabyo byashimishije benshi bari muri uyu mwuga bitangiraga kwigisha umubare munini w’abanyeshui bari mu cyumba kimwe.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuli mu gihugu hose yagabanyije ubucucike mu mashuli bityo imibare yegeranyijwe umwaka ushize wa 2022 yerekanye ko ubucucike mu mashuli abanza n’ayisumbuye buri hagati y’abanyeshuli 50 na 55 mu cyumba kimwe nubwo hari n’abagera kuri 70 mu bigo by’amashuli bimwe na bimwe nyamara umubare wemewe ari 46.

Gusa ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuli mu mashuli abanza n'ay’isumbuye irimo kugaragaza ko imibare y’abanyeshuli basubiye mu ishuli yiyongereye bitewe n’ikiguzi gito basabwa cy’ifunguro.

Mu nama y’Igihugu y’umushyikirano iteganyijwe ku italiki 27 na 28 Gashyantare 2023 ibaye mubizasuzumwa harebwa uburyo imyanzuro 12 yafatiwe mu nama y'Igihugu y’Umushyikirano ya 2019 Ukuboza yashyizwe mu bikorwa n'iyi ngingo izasuzumwa hagaragazwe ibyakozwe.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage