AGEZWEHO

  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...

Umutoza wa Musanze FC yirukaniwe mu mukino yatsinzwemo na Gasogi

Yanditswe May, 23 2021 18:41 PM | 35,321 Views



Kuri iki  Cyumweru shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda icyiciro cya mbere  yakinwaga ku munsi wayo wa mbere, mu makipe ahatanira igikombe kimwe no mu makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri anarwanira imyanya kuva ku wa 9, Seninga Innocent wa Musanze FC birangira yirukanwe.

Seninga yirukaniwe ku ku kibuga ku munota wa 70, FC Musanze imaze gutsindwa 4-1 na Gasogi, nk'uko Perezida wa Musanze Fc yabitangaje.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Rayon Sports i Muhanga yahatsindiwe na AS kigali ibitego 3-1, ibitego byinjijwe na Hakizimana Muhadjir, Hussein Tchabalala, na Abed Biramahire.

Mu yindi mikino, ikipe ya APR FC yatsinze Espoir igitego 1-0 kuri stade ya Huye, mu gihe umukino wagombaga guhuza Rutsiro Fc na Marine FC kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu wo wasubitswe.

Mu makipe ahatanira imyanya guhera ku wa 9, Gorilla Fc yatsinze  Etincelles Fc ibitego 4-2 ku Mumena, naho Gasogi itsinda Musanze ibitego 4-1, i Musanze.

Imikino izakomeza kuri uyu wa Mbere, ahategerejwe cyane umukino uzahuza ikipe ya Police Fc na Bugesera i Bugesera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage