AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuvunyi mukuru yasubije bimwe mu bibazo bigaragara mu butabera bw'u Rwanda

Yanditswe Jan, 09 2017 10:18 AM | 3,299 Views



Komisiyo ya Politiki mu mutwe w'abadepite yatangiye gusuzuma raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi by'umwaka wa 2015/2016. Umuvunyi Mukuru Aloysie CYANZAYIRE yagombaga gusubiza ibibazo by'abadepite hashingiwe ku isesengura bakoze kuri iyo raporo.

Muri ibyo bibazo harimo icyo kuba hafi 50% by'amadosiye yakiriwe yarashyinguwe adashyikirijwe ubushinjacyaha, kuba mu bahamwe mu buryo bwa burundu n'ibyaha bya ruswa ari abarebwa n'iri hagati y'amafranga 1.000 n'ibihumbi 10 gusa hamwe n'ibijyanye n'umutungo wa Leta wigaruriwe n'abantu ku giti cyabo.


Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloysie yavuze ko abakira ruswa itubutse nabo bakurikiranwa n'ubwo ngo baba ari bake ugereranyije na ruswa iri hagati ya 1000 n' 10,000, icyakora akongeraho ko benshi mu barya ruswa y'amamiliyoni bakunze kugirwa abere n'inkiko rimwe na rimwe mu buryo budasobanutse akagaragaza ko hakwiye kujyaho urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha bya ruswa n'ibimunga ubukungu bw'igihugu muri rusange.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage