AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Urubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshya rwasubitswe kugeza muri mutarama 2018

Yanditswe Nov, 08 2017 18:52 PM | 4,837 Views



Urukiko rw'ubujurire rw'i Paris rwasubitse kumva ubujurire bw'abashinja padiri Wenceslas Munyeshya, ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye muri paroisse y'umuryango Mutagatifu mu mujyi wa Kigali. 

Ubu bujurire bwari bwatanzwe mu myaka hafi 2 ishize n'imiryango irimo n'uharanira ko abakoze Jenoside baba mu Bufaransa baburanishwa, ari wo CPCR uyobowe na Alain Gauthier, wanatangaje ko kumva iki kirego cy'ubujurire byimuriwe mu mpera z'ukwezi kwa 1 umwaka utaha. Yagize ati, "Nagiye ku ngoro y'ubutabera kuri iki gicamunsi, kumva ibyasabwe urukiko. ntibyamaze igihe kirenze igice cy'isaha gusa, ubwo nabonye abavoka basohoka, ni na bo bambwiye iby'uku kwimura isuzumwa ry'ubusabe bwacu. Igishobora kuba cyabiteye ni uko umwanditsi w'urukiko rwisumbuye rw'ubujurire rw'i Paris yaba yatunguwe n'umubare munini w'abunganira abarega, bagombaga kuvuga, akaba rero atari afite umwanya wo kumva no kumenya ibyo bose bashoboraga gusobanura. Ubwo rero bafashe umwanzuro wo kwimurira iki gikorwa ku itariki 31 Mutarama nkaba nemeza ko mu by'ukuri bitadushimishije.

Alain Gauthier yongeye ati, " bacamanza bari bafite idosiye bari bagaragaje ko hari ubuhamya bwinshi, ku bwacu twabonaga ko bushinja padiri Wenceslas Munyeshyaka,  ariko kuri bo ngo ntibwari bwuzuye, bahitamo kutamwohereza kuburanishwa mu rukiko rw'ibanze, icyo gihe ndibuka ko byavugwaga ko atashatse ko yagirwa umwere n'urukiko kuko byari kugira izindi ngaruka, ariko twe tushaka ko padiri Munyeshya agezwa imbere y'urukiko rw'ibanze noneho ubutabera, harimo n'inyangamugayo zihagarariye abaturage, abe ari bo bemeza ko Munyeshya yakoze cyangwa atakoze ibyaha tumushinja.

Kuva mu 1995 ni bwo imiryango iharanira ko abakoze Jenoside baburanishwa bagejeje ikirego ku nkiko basaba ko padiri Munyeshyaka yaburanishwa. Ariko akomeza akazi k'uwihayimana mu Bufaransa. Kugeza magingo aya n'ubundi abamureze ngo baracyategereje ko agomba kuburanishwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage