Yanditswe Jul, 16 2020 09:11 AM | 19,562 Views
Abakiri bato bafite ibitekerezo batangije
bikavamo imishinga ibinjiriza agatubutse ndetse ikaba yarahaye akazi benshi
barashima banashishikariza bagenzi babo kubyaza umusaruro amahirwe Leta y'u
Rwanda yahaye urubyiruko.
Buri mwaka urubyiruko rurenga ibihumbi 22 rufashwa kubona igishoro.
Cyari icyemezo gikomeya ariko yaragifashe mu gihe isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko rushishikajwe no gukemura ikibazo cy’ubushomeri. Mutoni Anita yasezeye akazi kamuhemba buri kwezi ahitamo kwihangira umurimo.
Yagize ati ''Binsaba ko nsezera mu kazi nari mfite ndaza nzijyamo nziha igihe cyanjye mbona uwo musaruro, ndazikunda iyo zigize ikibazo ndababara.''
Urugendo rwe ruva mu kazi yakoreraga mu biro akomereza mu biraro by'inkoko, akusanya amagi arayacuruza, amafaranga akuyemo akayagura izindi nkoko ku buryo mu myaka ibiri gusa amaze muri ubu bworozi ageze ku nkoko 4500 zivuye kuri 500 yahereyeho.
Avuga ko politiki yo guteza imbere abakiri bato u Rwanda rufite yagize uruhare runini muri iri terambere rye.
Yagize ati ''Ntabwo nari nzi ko naba ngeze aha mu myaka ibiri. Ariko leta idufasha ibitekerezo waba ufite nubwo kaba ari gatoya uko kangana kose, igushyira mu mahugurwa bakatwigisha, bagafata cya gitekerezo ufite bakakigira ikintu kinini. Ibi byose byabaye ntabwo ari ku bwanjye gusa ni ku bw’ayo mahugurwa n'ubwo bufasha tugenda tubona ahantu hatandukanye.''
Izi gahunda zigamije guteza imbere abakiri bato zageze no kuri Mukandayisenga Clementine utuye i Kamonyi mu majyepfo y'u Rwanda. Aho ageze ngo byakugora ndetse cyane ko wamuha akazi ngo areke kwikorera.
Ati ''Oya ntibishoboka, uretse na miliyoni imwe n'ebyiri ntabwo bishoboka.''
Ntiwamuha akazi ngo umuhembe buri kwezi miliyoni ebyiri agukorere ntiyabyemera,kuko yahisemo kwikorera ahera kuri zeru atira imashini ikanja ibisheke umutobe uvuyemo akawukoramo ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.
Ya mashini ifite agaciro ka miliyoni zirenga ebyiri yari yaratijwe yaje kuyishyura ndetse mu myaka ibiri gusa amaze kugura izindi nkayo enye ndetse n'ibindi bikoresho.
Afite inzozi zo kugeza ibicuruzwa bye ku isi yose ku buryo waba uri i Washington DC, i Paris, i Dakar n'ahandi ku isi, ukaba wahagurira umutobe cyangwa umuvinyo wengewe mu ruganda rwa Mukandayisenga w'i Kamonyi.
Uyu rwiyemezamirimo kuri ubu ugeze kure avuga ko ibi bitari bushoboke iyo hatabaho politiki y'igihugu yo guteza imbere urubyiruko.
Ati ''Hari ikintu cyaje kitwa Youth Connect nagize n'amahirwe yo kuyitwara muri 2018, urumva ni ikintu gifasha urubyiruko cyane uramamara ukabona abakiliya ibintu byawe bikazamuka, kandi ikindi banakongera ubufasha mu buryo bw'amafaranga, bampaye milion 7 hari icyo zanyunguye uretse n'ibyo hari n'ibindi byinshi bagufasha bakagukurikirana bakamenya aho wavuye n'aho ugeze.''
Mukandayisenga utarageza n'imyaka 30 y'amavuko avuga ko amaze gutanga akazi ku bakobwa n'abahungu 23, buri kwezi nibura iyo ateranyije imishahara ya bo asanga igera mu bihumbi 520.
Ababonye akazi mu mishinga nk'iyi yatangijwe n'abakiri bato barabyishimira cyane kuko ngo ari ishema kuri bo, uretse kuba babona imishahara ngo banahungukira ubumenyi.
Muri gahunda y’ igihugu yo kwihutisha iterambere (2017-2024), guverinoma y’u Rwanda yihaye umuhigo wa guhanga imirimo 1,500,000 ni ukuvuga isaga 200,000 buri mwaka. Benshi mu bo iyi mirimo igenewe ni urubyiruko.
Minisiteri y'urubyiruko n'umuco ivuga ko buri mwaka urubyiruko rugera ku 22,000 rufashwa kubona igishoro binyuze muri gahunda ya NEP kora wigire.
Ku batangiye imishinga yabo barakurikiranwa ndetse muri buri murenge hari abajyanama 2 mu by’ubucuruzi business development advisors bashinzwe gufasha urubyiruko gushyira mu bikorwa no gucunga neza imishinga yabo kugira ngo idasubira inyuma.
Uyu munsi isi yose yizihije umunsi wahariwe ubumenyi bw’urubyiruko ’’World Youth Skills Day”. Ni umunsi usanze 70% by’abiga ubumenyingiro mu isi yose batabasha kugera ku mashuri kubera icyorezo cya covid – 19.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru