AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe Jan, 25 2019 22:22 PM | 61,998 Views



Urubyiruko rw'abakoranabushake 'Youth Volunteers' rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu guhangana n'ibibazo byugarije abana birimo kugwingira n'imirire mibi. Bikubiye mu masezerano rwasinyanye n'ikigo gishinzwe imbonezamikurire y'abana bato.

Ni amasezerano y'umwaka umwe agamije guhashya ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ry'abana. Uru rubyiruko ruzibanda ku gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya iki kibazo, kugira uruhare mu kubaka uturima tw'igikoni, ndetse umwana ufite ikibazo akaba afite umukorerabushake umukurikirana umunsi ku munsi. Urubyiruko ruhamya ko ruzesa imihigo rwasinye, dore ko rusaga ibihumbi 250 mu gihugu hose.

Umuhuzabikorwa w'uru rubyiruko ku rwego rw'igihugu Murenzi Abdallah atanga ikizere cy'umusaruro uzaturuka mu rubyiruko rw'abakorerabushake. Yagize ati, "Twihaye ko mu mwaka umwe tuzicara tukareba ibyagezweho, tugafata ingamba zo kuba twasinya andi cyangwa twafata andi y'igihe kirekire, icyizere gihari ni uko urubyiruko rw'abakorerabushake turahari hose mu gihugu kandi abo twagiye tugirana amasezerano y'ubufatanye nka polisi y'igihugu cyacu ibigo bitandukanye umusaruro wagiye ugaragara."

Umuhuzabikorwa wa gahunda y'Igihugu mbonezamikurire y'abana bato Dr.Anita Asiimwe asanga hakenewe imbaraga ziturutse mu nzego zitandukanye kugira ngo ikibazo cy'imirire mibi gikemuke. Ati, "Iyo umwana arenze imyaka ye 2 ya mbere y'amavuko tutarakoze ibyo tugomba gukora bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, niyo mpamvu dushimangira ko ari ibintu tugomba gukora twihuse, dushyizeho ingufu kandi dufatanyije twese kuko ni ubufatanye bwa buri wese tugashyiramo imbaraga kugirango tugere kucyo twifuza kugeraho."

Ibipimo bigaragaza ko ikibazo cy'igwingira ry'abana kiri ku gipimo cya 38%, mu gihe igihugu kihaye intego yo kugabanya iki gipimo nibura kikaba kigeze kuri 19% mu mwaka wa 2024. Ibi ngo bizashoboka biturutse ku bufatanye bw'inzego zitandukanye harimo n'urubyiruko.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage