AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Urubyiruko rwo muri Commonwealth rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga

Yanditswe Jun, 20 2022 20:12 PM | 137,356 Views



Urubyiruko rwo mu bihugu byibumbiye mu muryango wa Commonwealth rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga, bityo rugatanga umusanzu ufatika mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho y’abaturage b’uyu muryango.

Ibi byagarutsweho ku munsi wa Kabiri w’ihuriro ry’urubyiruko rwitabiriye inama ya CHOGM irimo kubera i Kigali.

Ikiganiro cyabimburiye ibindi ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’urubyiruko rwitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Commonwealth, cyihariwe na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga n’ibigo bitanga serivisi zitandukanye zisubiza bimwe mu bibazo byugarije umuryango mugari w’abatuye ibihugu byabo, Commonwealth n’Isi muri rusange.

Umunyarwanda, Igitego Angelo wahanze ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwandika no kubika amakuru y’umurwayi ryitwa Ivuriro tech, ni umwe mu basangije abitabiriye iri huriro ubunararibonye bwabo.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro nabo ntibashidikanya ku kamaro k’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije umuryango mugari w’abatuye Isi.

Sylviabay Kijangwa ukomoka muri Tanzania yagize ati "Ndatekereza ko duhawe amahirwe n’abafata ibyemezo bakadutega amatwi, twatanga ibisubizo binyuze muri inovasiyo n’ikoranabuhanga kuko ahazaza hashingiye ku ikoranabuhanga kandi ni naryo rufunguzo rw’iterambere. Ndatekereza rero ko uru rubuga ari ingirakamaro mu gukangura urundi rubyiruko n’abandi ngo bamenye ko urubyiruko rushoboye gutanga ibisubizo mu bihugu byacu na commonwealth muri rusange."

Claris Nadini wo muri Kenya ati "Twumvise abatanze ibiganiro bakomeje gushakira ibisubizo imbogamizi zitandukanye bakoresheje ikoranabuhanga. Twasanze ikoranabuhanga ari igisubizo mu nzego nyinshi kuko ryoroshya ubuzima."

Minisitiri w’urubyiruko, siporo n’umuco muri Bahamas, Mario Bowleg avuga ko umuryango wa Commonwealth uhanze amaso urubyiruko mu guhanga ibishya, byafasha gukemura imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abawutuye.

Ati "Tugomba kurangwa no guhanga ibishya mu mitekerereze yacu, mu mikorere no mu byemezo dufata mu gusubiza imbogamizi zihari dukoresheje ubunararibonye dufite tukabona ibisubizo ku bibazo bibangamiye abato n’abakuru tugamije impinduramatwara n’iterambere mu muryango wacu wa Commonwealth. Urubyiruko rwacu niwo musingi muri urwo rugamba bityo bagomba kubigiramo uruhare kandi mu nzego zose: imibereho myiza cg iterambere ry’ubukungu ndetse na politiki. Urubyiruko ni ndasimburwa kandi bagomba kuba ku ruhembe rw’imbere bakayobora inovasiyo n’impinduka mu gihe duharanira habereye twese kandi harambye."

Kuri uyu munsi wa kabiri w’ihuriro ry’urubyiruko ruri muri iyi nama ya CHOGM i Kigali, hanatangijwe ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage