AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abikorera muri EAC basabye DRC kwisubiraho ku cyemezo cyo guhagarika ingendo za RwandAir

Yanditswe May, 30 2022 16:19 PM | 130,092 Views



Urugaga rw'abikorera mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba rwasabye Leta ya Congo kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo guhagarika ingendo za RwandAir muri icyo gihugu, kuko kibangamiye amahame y'ubucuruzi n'ubuhahirane muri uyu muryango Congo iherutse kwinjiramo.

Hagati aho guverinoma y'u Rwanda yo ikomeje kwamagana ibirego bya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by'uko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23.

Hashize amezi 2 gusa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, gusa kugeza ubu iki gihugu ntikirinjira mu nzego zose z'uyu muryango kuko hari ibiteganywa n'amategeko kigomba kubanza kuzuza ari nako bimeze ku bikorera bo muri icyo gihugu batarinjira mu rugaga rwa bagenzi babo muri uyu muryango ruzwi nka East African Business Council.

Umuyobozi wungirije w'uru rugaga, Dennis Karera avuga ko icyemezo cyo guhagarika indege za RwandAir muri DRC giherutse gufatwa na leta y'icyo gihugu kibangamiye ubucuruzi n'ubuhahirane.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo DRC yahagaritse ingendo z'indege za sosiyete y'u Rwanda, RwandAir, leta y'icyo gihugu ikavuga ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje imirwano n'ingabo z'icyo gihugu, FARDC.

Ni ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma rukavuga ko ntaho ruhuriye n'imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, nkuko umuvugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yabitangaje.

Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste unakurikiranira hafi ibibera muri DRC asanga ipfundo ry'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bw'igihugu cye ari imiyoborere idahamye yananiwe gukemura ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro irenga 140 iteza akavuyo muri ako gace, muri yo hakabamo na FDLR, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bagahungira muri icyo gihugu.

Mu bihe bitandukanye Perezida Paul Kagame nawe ntiyahwemye kugaragaza ko ibibera mu burasirazuba bwa DRC birimo urujijo, kuko bitumvikana uburyo ingabo za Loni zizwi nka MONUSCO zananiwe gukemura ikibazo zifatanyije na FARDC mu gihe MONUSCO yonyine igenerwa asaga miliyari y'amadorali buri mwaka.

Ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya tariki ya 8 Gashyantare uyu mwaka, umukuru w'igihugu yahumurije abaturarwanda avuga ko nubwo imitwe y'iterabwoba nka FDLR igihari umutekano w'u Rwanda urinzwe.

Mu cyumweru gishize mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, haguye ibisasu biturutse muri DRC ndetse ibikorwa nk'ibyo bikaba byarabaye tariki 19 Werurwe uyu mwaka. 

Ni mu gihe kandi u Rwanda ruvuga ko hari abasirikare babiri barwo bashimuswe na FARDC ku bufatanye na FDLR nabwo mu cyumweru gishize. 

Ni ibikorwa guverinoma y'u Rwanda ivuga ko ari ubushotoranyi ngo ariko uko byamera kose ibibazo byose bihari u Rwanda ruzakomeza kubishakira ibisubizo binyuze mu nzira y'amahoro.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage