AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uruganda rushongesha gasegereti rwahawe icyemezo cyerekana ko amabuye yarwo yizewe

Yanditswe Feb, 25 2020 08:53 AM | 23,395 Views



Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda bavuga ko kuva hashyirwaho itegeko ribasaba kwerekana inkomoko y'amabuye bacuruza byatumye bagera ku isoko mpuzamahanga mu buryo bworoshye.

Ni mu gihe mu Rwanda hari uruganda rushongesha gasegereti rwahawe icyemezo cy’uko amabuye rukoresha ava mu bice byizewe.

Kuva muri 2012 abacuruzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda batangiye kohereza amabuye agaragaza inkomoko yayo bitewe n'amabwiriza yari yatanzwe ku isoko mpuzamahanga.

Ni nyuma yaho Perezida wa Amerika icyo gihe Barack Obama yemeje itegeko ryitiriwe Senateri Dodd Frank ryakumiraga ku isoko mpuzamahanga amabuye y'agaciro aturuka mu bihugu birimo intambara.

Buri toni 1 mu Rwanda yishyuzwa hafi ibihumbi 120 by’amanyarwanda angana n’amadolari 130, bagera hanze na ho bakishyura andi nk’ayo.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda, Jean-Malic Kalima avuga ko iki ari icyemezo cyagize akamaro ariko cyagabanyije inyungu babonaga.

Yagize ati “Izo tag rero zaraduhenze hari ukuzishyura hano, hari kwishyura aho ugiye kugurisha urumva ni cost yagiye mu bucuruzi twakoraga ariko iyo cost twayemeye kubera ko twashoboraga kugurisha amabuye yacu ku isoko mpuzamahanga ku buryo na n’ubu turagurisha nta kibazo ariko iyo cost iracyaturemereyeho gato kuko n’ababikora twagerageje kureba ukuntu bagabanya icyo giciro na n’ubu, bagabanyije kuri wolfram kuko isoko ryari ryaguye.”

Iki cyizere amabuye yo mu Rwanda yakomeje kugirirwa ku isoko mpuzamahanga cyanatumye uruganda nyarwanda rushongesha gasegereti Luna Smelter ruhabwa icyemezo ko rudakura amabuye mu duce turangwamo intambara.

Ni icyemezo uru ruganda rwahawe n'ikigo mpuzamahanga cyitwa ‘Responsible Minerals Initiative (RMI) ku buryo ari rwo ruganda rwonyine rumaze kukibona mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'uru ruganda Robert Nowak avuga ko iki cyemezo kigaragaza ko gasegereti bacuruza iva ahantu hizewe.

Ati “Twishimye cyane kuko tubaye abashongesha ba mbere bahawe iki cyangombwa nk'abashongesha amabuye adaturuka mu bice by'intambara muri Africa y'Iburasirazuba bifite akamaro kanini ku baguzi bacu kuko babona twubahiriza amahame meza tugafatwa nk'abacukuzi beza bacuruza gasegereti ifite inkomoko nziza.”

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bwa mine mu   Kigo gishinzwe mine peteroli na gaz, Kanyangira John, avuga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ahagije kandi aboneka hose mu gihugu

Ati “Ku nkiko z'igihugu hose ibihugu bikikije u Rwanda bacukura ubu bwoko bw'aya mabuye ni ukuvuga noneho mu rwego rwa tekinike twe turimo hagati y’ayo mabuye, turayafite mu bwinshi kuko nta karere ko mu Rwanda kadacukurwamo ayo mabuye ndetse no muri Kigali dufitemo ibirombe bicukurwamo gasegereti, colta na wolfram. Urumva rero turayafite ahagije kuko hafi buri murenge wo mu gihugu hose usanga hari ikirombe cy'amabuye.”

U Rwanda rufite ubwoko 5 bw'amabuye y'agaciro yoherezwa ku isoko mpuzamahanga Gasegereti, Coltan, Wolfram, Zahabu na Gemstone cyangwa amabengeza mu Kinyarwanda. Rufite kandi sosiyete 120 zikora ubwo bucukuzi.

Bitarenze 2024 u Rwanda ruzaba rwinjiza amadovize miliyari imwe n'igice y’amadorali y'Amerika ruvuye kuri miliyoni 800 rwifuza kwinjiza muri uyu mwaka wa 2020.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage