Yanditswe Aug, 16 2020 10:19 AM | 47,965 Views
Abaturage ndetse n'abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki z'ubukungu
basobanura ko kwiyongera kw'inganda zitunganya sima mu Rwanda ari kimwe mu
bizatuma ibiciro ku masoko bihindagurika. RDB isanga bizanafasha kwihutisha
imishinga igihugu gifite bityo ubukungu bukiyongera kurushaho.
Sima nka kimwe mu bikoresho bikenerwa mu bwubatsi yatangiye gutunganyirizwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1984. Kugeza ubu uruganda rumwe rukumbi ari rwo Cimerwa niyo ikora toni ibihumbi 600 za sima ivuye kuri toni ibihumbi 50 mu mwaka, n’ubwo umusaruro wiyongereye iyi ngano ntiragera kuri 50% bya sima ikoreshwa mu gihugu bisobanuye ko indi sima ivanwa mu bindi bihugu.
Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera ashimangira ko iki kibazo kizabonerwa umuti ari uko habonetse izindi nganda zitunganya sima.
Muri iki gihe u Rwanda rurushaho gutera imbere mu bukungu, ni na ko rwinjira mu mishinga myinshi y'ibikorwa by'iterambere kandi ikenenera sima nyinshi nyamara n'abandi baturage bayikeneye. Ibi bituma hari bamwe bazamura ibiciro uko bashatse kuko bazi neza ko sima ikenewe cyane ku isoko nk'uko abaturage babivuga.
Mu myaka 2 ishize ni bwo hatangiye ibikorwa byo kubaka uruganda rushya rwa sima mu Karere ka Musanze. Uruganda biboneka ko rugeze mu mirimo ya nyuma ngo rutangire gushyira sima ku isoko. Byari biteganijwe ko abantu bagera ku bihumbi 2 bazabonamo akazi. Hakiyongeraho ko mu by'ibanze uru ruganda ruzakenera ari amakoro aboneka cyane muri aka gace, ibintu abaruturiye ndetse n'abikorera muri rusange basanga bifite indi nyungu ikomeye.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw’iterambere, Clare Akamanzi asobanura ko kwiyongera kw'inganda zitunganya sima mu Rwanda ari kimwe mu bizatuma imishinga igihugu gifite irushaho kwihuta bityo n'ubukungu buzamuke.
Sima ni kimwe mu bikoresho by'ibanze byifashishwa cyane mu mirimo y'ubwubatsi itandukanye yaba ibikorwaremezo ndetse n'ibikorwa by'abantu ku giti cyabo. Izamuka ry'ibiciro byayo bikaba bigora cyane abari mu mirimo y'ubwubatsi kuko bihungabanya cyane ingengo y'imari yatagenijwe. Ku rundi ruhande ariko kugira inganda nyinshi muri uru rwego byatuma zitanga imirimo myinshi, sima ikaba ihagije ku isoko bikanarinda igihugu kidatumiza sima nyinshi hanze.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru