Yanditswe Sep, 20 2021 15:57 PM | 35,757 Views
Urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25
kuko rwasanze hari bimwe mu byaha bimuhama bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba
yari akurikiranweho. Ubushinjacyaha buvuga ko buzajuririra iki gihano kimwe
n’iby’abandi buvuga ko byagabanyijwe cyane, bukazabanza gukora isesengura
ry’ibyashingiweho.
Urubanza rwaburanishwagamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi b’umutwe wa MRCD-FLN rwapfundikiwe kuri uyu wa 1 mu rukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi.
Paul Rusesabagina ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cya burundu, ariko urukiko rutegeka ko afungwa imyaka 25, ari na we wahawe igihano kiri hejuru ugereranyije n’abo bareganwa uko ari 20:
Ku bandi baregwaga muri uru rubanza 8 bakatiwe gufungwa imyaka 20 barimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara, Matakamba Berchmans, Bizimana Cassien, Nsabimana Jean Damascene (Motari), Nizeyimana Marc, Byukusenge Jean Claude, Ntibiramira Innocent na Shabani Emmanuel.
Uwitwa Nikuzwe Simeon yakatiwe gufungwa imyaka 10 mu gihe 8 bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ari bo Nsengimana Herman, Nsanzubukire Felicien, Munyaneza Anastase, Niyirora Marcel, Kwitonda André, Hakizimana Theogene, Iyamuremye Emmanuel na Mukandutiye Angelina. Abahawe igifungo gito ni imyaka 3 ari bo Ndagijimana Jean Chretien na Nshimiyimana Emmanuel. Aba bose baregwaga ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba nko gushing no kujya mu mutwe w’iterabwoba, kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba binyuranye n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa ibihano birenze ibi ku buryo umuvugizi wa bwo Faustin Nkusi avuga ko bagiye gusesengura imikirize y’uru rubanza bakazajuririra icyemezo cy’urukiko:
Si ibihano byagabanyijwe gusa, ahubwo n’indishyi zaregewe urukiko mu bushishozi bwarwo, ruvuga ko abataratanze ibimenyetso bihamya ko bakwiriye indishyi ntibagiye bazihabwa. Umwe mu baregeye indishyi Nsengiyumva Vincent wakomerekejwe n’abarwanyi ba FLN mu bitero by’i Nyabimata muri Nyaruguru, aho yari umunyamabanga nshingwabikorwa, avuga ko bitari byoroshye kubona ibimenyetso byose urukiko rwari rukeneye:
Ababuranyi batanyuzwe n’imikirize y’uru rubanza bahawe iminsi 30 yo kujurira ni ukuvuga ko baziyambaza urukiko rw’ubujurire.
Uru rubanza rwaregwagamo abari abayobozi b’umutwe wa MRCD-FLN harimo na Paul Rusesabagina wagize uruhare mu kuwushinga akanawuyobora ndetse n’abawubereye abavugizi mu bihe bitandukanye ari bo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo agaragaza ko uru rubanza rwafashe igihe kirekire ariko gishyira ahagaragara ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN uyobowe na Paul Rusesabagina, rugaragaza ibimenyetso bidashidikanwaho bimushinja, ku buryo Abanyarwanda bagiye kumva batekanye kuko bahawe ubutabera. Guverinoma ishimira kandi ubutwari bw’abagizweho ingaruka n’ibitero by’uyu mutwe batanze ubuhamya muri uru rubanza ikanabihanisha bo n’imiryango n’inshuti zabo.
Gratien HAKORIMANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru