Yanditswe Nov, 30 2021 16:25 PM | 118,938 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha rwumvise abatanzweho abagabo ngo bashinje Claude Muhayimana ku byaha by'ubufatanyacyaha muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Muhayimana Claude akekwaho gutwara mu modoka
abajyaga mu bitero mu misozi ya Bisesero, Karongi na Gitwa ho mu yahoze ari
komini Gitesi ni mu karere ka Karongi kuri ubu.
Abamaze kumvwa bifashishije ikoranabuhanga kuko bari i Kigali.
Uwitwa Harerimana Christophe wakoranye na Muhayimana Claude muri Projet Peche ku Kibuye, yagaragaje ko yarashwe akaboko k'imoso kagacika bikozwe n'abari kumwe na Muhayimana bamuziza kuba ngo yarahishaga Abatutsi abandi akabambutsa muri Zaïre.
Gusa Muhayimana yavuze ko uwo yarashwe kubera ibibazo yari afitanye n'abakoraga muri Minitrap kuko yari yanze kwishyura amafaranga y'ubukode bw'ikamyo yo gutwaramo ibyo yari yasahuye ku Kibuye abijyana iwabo ku Gisenyi.
Uyu yanavuze ko yatanze ubuhamya muri gacaca ashinjamo Muhayimana ariko ngo ntazi niba yaraje gukatirwa.
Gusa yagaragaje kunyuranya mu byo yavuze mu ibazwa n'iby'uyu munsi ku bwoko n'ibara by'imodoka Muhayimana Claude yatwaraga mbere no mu gihe cya Jenoside.
Undi ushinja Muhayimana urukiko rwumvise, ni Nkurunziza Jean Marie Vianney wamwigishije mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.
We yavuze ko yamwiboneye atwaye Interahamwe zigiye guhorahoza abari batashizemo umwuka mu biciwe i Nyamishaba, aho banasahuye inzu z'abarimu bahigishaga.
Naho mu byo yumvise bavuga k'uregwa, harimo gutwara Interahamwe zajyaga mu bitero ku misozi ya Bisesero, Karongi n'ahandi mu mujyi wa Kibuye.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ibitero bya Nyamishaba byabaye muri Mata tariki 14 na 15, naho ku Kiliziya ya Kibuye na Home St Jean bica abahahungiye ku itariki 17 mu gihe abari muri Stade Gatwaro bishwe ku munsi wakurikiyeho tariki 18 Mata 1994.
Gratien Hakorimana
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru