Yanditswe May, 23 2021 19:13 PM | 47,966 Views
Kugeza
ubu Utugari 148 nitwo tutarageramo umuriro w'amashanyarazi mu gihugu, sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu REG ikaba ivuga ko hafi 40% by’ingo zo mu Rwanda
zitayafite, harimo na zimwe zibarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Mu kagali ka ka Kabuye Umurenge wa Jabana mu Mudugudu wa Buriza mu karere ka Gasabo, hatuyemo abaturage batarabona umuriro w'amashanyarazi.
Mu masaha y’ijoro aba baturage bavuga ko biyambaza udutara tuzwi nk’udutadowa cyangwa bakifashisha buji.
Uwitwa Muhutukazi Budensiyana uhatuye, avuga ko ubu aribwo buryo akoresha kugira ngo umuhungu we, Shema Cedric wiga mu mashuri yisumbuye ashobore gusubiramo amasomo.
Ati ‘’Kuba dutuye mu Mujyi tugacana agatadowa abandi bacana amashanyarazi twumva bitubangamiye, ducana agatadowa twaba tutabonye igiceri cyo kugura peteroli turarira aho."
Avuga ko uyu mwana iyo arimo kwiga amasaha y'ijoro, agatadowa kamutera imyotsi ntabone, ndetse imyotsi ikaba ituma akorora.
Abatuye muri uyu Mudugudu mu karere ka Gasabo, nyuma yo kubona amapoto y'amashanyarazi abanyura hejuru, bishyize hamwe mu 2018 bakusanya amafaranga ngo bawusabe ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Umuyobozi ushinzwe kubaka imiyoboro igeza amashanyarazi ku baturage ukorera mu mushinga ERP wa REG, Nzayisenga Theoneste, avuga ko Imirenge yose igize igihugu imaze kubona umuriro w'amashanyarazi, ikibazo kikaba gisigaye mu tugari 148 no mu bice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali.
Ati "Umujyi wa Kigali wo ufite umwihariko kuko biteganijwe ko bitarenze uyu mwaka nta muturage n'umwe uwutuyemo uzaba udafite amashanyarazi, gukora inyigo byose byararangiye, imirimo yaratangiye yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo, mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge bo byanze bikunze bitarenze uku kwezi kwa gatandatu baraba bayabonye.”
“Muri Gasabo hari Imirenge imwe n’imwe igifite abantu benshi, ku buryo harimo akazi tukavuga ko kaba karangiye muri Nzeri uyu mwaka, ariko bose tugomba kubageraho nta numwe dusimbutse. Abo bo muri Jabana bihangane barabona amashanyarazi.”
REG igaragaza ko ingo 60.9% mu Rwanda zimaze kugerwaho n'umuriro w'amashanyarazi, izigera kuri 40% zisigaye ukaba uzazigeraho bitarenze mu mwaka wa 2024 aho buri muturage azaba afite amashanyarazi.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru