AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uzagerageza guhungabanya umutekano bizamuhenda ku rwego rwo hejuru- Perezida Kagame

Yanditswe Nov, 14 2019 16:49 PM | 54,701 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwibutsa ko umutekano w'igihugu ari ntakorwaho, ndetse anaburira uwatekereza kuwuhungabanya ko bizamuhenda cyane.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi batandukanye barimo bagize guverinoma n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kurahira  mu bagize guverinoma na bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abagerageza guhungabanya umutekano ntaho bamenera.

Yagize ati ''Umutekano twari tumaze kuwufata nk'ikintu gisanzwe, kandi nibyo ni ko bikwiye ko duharanira kugira Igihugu gitekanye ku buryo biba ibintu bisanzwe. Bizakomeza bityo, uko byagenda kose n'icyo byadusaba cyose. Tuzakora ibishoboka byose ku buryo umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano wacu bigomba kumuhenda ndetse ku rwego rwo hejuru. Hazakorwa igishoboka cyose cyatuma tugira ituze n'umutekano w'Igihugu cyacu, n'abaturage bacu ndetse n'iterambere.''

Umukuru w’Igihugu yakuriye inzira ku murima bamwe mu bo yavuze ko bari imbere mu gihugu bashyigikirwa n’abari hanze yacyo.

Ati ''Ku bantu bihisha inyuma y'ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n'abantu bo hanze, bakaryoherwa.... muraza kutubona. Ababikora bakwiye kwitandukanya na byo hakiri kare. Ntabwo waba hano ngo wungukire ku mutekano n'amahoro twaharaniye, twameneye amaraso mu myaka myinshi, ngo nurangiza unyure inyuma uduteze ibibazo. Tuzagushyira aho ukwiye kuba, nta kabuza.''

Abarahiye ni Minisitiri w'ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Minisitiri w'Umutekano Gen. Patrick Nyamvumba.

Harahiye kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco na Ignatienne Nyirarukundo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Umukuru w'Igihugu yanakiriye Indahiro z'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukur w'inkeragutabara Gen Fred Ibingira, Umugenzuzi mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Gen Jacques Musemakweli ndetse n'Umugaba  wungirije w'inkeragutabara Maj Gen Innocent Kabandana.

Bamwe mu bahawe izi nshingano na bo bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu guharanira kurushaho kuzamura imibereho y'Abanyarwanda binyuze mu nzego nshya bagiye gukoreramo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yagize ati ''Umuco ufite igisobanuro gisanzwe gisobanurwa ariko tuzashyira imbaraga mu kugisobanura cyane aho duhuza umurage w'abakurambere bacu, ibyo duhanga n'ibyo duhaha kugira ngo ufite kimwe muri byo atajya yibwira ko afite umuco kuko bihungabanya umuco. Ahandi mbona dukwiye gushyira imbaraga ni ukubyaza impano abanyarwanda bafite umusaruro bashobora kuzitekereza nka zahabu ariko yatakaye ahantu hihishe gufasha rero izo mpano kugira ngo zidutungire igihugu, zituzamurire igihugu.''

Na ho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne yagize ati ''Umunyarwanda akumva ko anejerejwe cyangwa arajwe ishinga no kubaho kandi akabaho neza, agakunda umuryango we akikunda, kandi uko kubaho neza akabiharanira akabigiramo uruhare rugaragara ni byo Leta ikagira ibyo ifasha, ibijyanye no gutanga umurongo ariko na nyir'ubwite akumva ko afite inshingano yo kwita ku muryango,’’

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko mu byo azashyira imbere hamo guteza imbere imikino mu rubyiruko.

Ati ''Hari gahunda zabagaho za inter scolaire mu mashuri ni ho tubona ko tugiye gushyira imbaraga zikomeye kuko iyo uzamura urubyiruko uhereye mu mashuri uhereye mu bana bato ni na bwo ubasha kubona ba bana bafite impano kugira ngo ubazamure neza.''

Perezida wa Repubulika yanibukije abarahiye ko inshingano ya mbere ibategereje ari uguharanira imibereho myiza y'abanyarwanda.

Yagize ati ''Muje muri izi nshingano mugihe dutangiye urundi rwego rw'icyerekezo cy'amajyambere y'igihugu cyacu. ikindi imbaraga, imitekerereze n'imikorere muzanye muri iyi mirimo ubwo bizagomba kuganishwa muri iyo nzira. Icya kabiri ni uko mu byo dukora byose twifuza guhindura Igihugu cyacu ku buryo ni ugukomeza guhindura mu byukuri inzira iracyari imwe, ku buryo ubukungu, imibereho myiza by'Abanyarwanda bikomeza kwiyongera.''

Tariki 4 Ugushyingo 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma,impinduka zageze no mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.

Kugeza aya magingo 48% by’abagize guverinoma batangiranye na manda ya 2017-2024 nibo bakiri mu myanya yabo.



Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage