AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

VISI PEREZIDA WA SENA MU BUSHINWA YASUYE URWIBUTSO RWA GISOZI

Yanditswe Apr, 21 2019 11:06 AM | 3,652 Views



Visi Perezisa w'inteko ishingamategeko umutwe wa SENA mu gihugu cy'Ubushinwa Zheng Jianbang n'itsinda ayoboye ry'abantu 14, ari muruzinduko rw'iminsi 4 hano mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira imibiri y'abashyinguwe basaga ibihumbi 250 ndetse ndetse anashyiraho indabo.


Mbere yo kugenda, Visi Perezida wa SENA mu gihugu cy'ubushinwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi avuga ko ubumwe n'umutuzo aribyo soko ry'iterambere  ry'igihugu.

Senateri Michel Rugema wari uherekeje uwo mushyitsi n'itsinda rye, yavuze ko impamvu y'uruzinduko rwe mu Rwanda ari ugutsura umubano.

Yagize ati "Visi Perezida aje gusura u Rwanda cyane cyane SENA mu rwego rwo gutezi imbere umubano hagati y'ibihugu byacu byombi n'inteko zacu zombi, ariko cyane cyane by'umwihariko ejo ahafite igikorwa cyo kuzashyikiriza leta y'u Rwanda inyubako y'ubatswe ku nkunga y'abashinwa iri kuri Primature.

yongeraho ati "Dufitanye umubano w'ubucuti ukomeye umwaka ushize abasenateri basuye inteko y'ubushinzwa , basura ibikorwa by'iterambere bitandukanye , bagirana ibiganiro nyuma yaho perezida w'inteko yaje gusura kino gihugu asura ibikorwa by'iterambere bitandukanye cyane cyane ibyo ubushinwa bufitemo uruhare nanubu rero niko bimeze dufitanye umubano mwiza cyane"


Inkuru ya Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage