AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Volkswagen iratangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Yanditswe Oct, 29 2019 08:07 AM | 8,942 Views



Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen kuri uyu wa Kabiri ruratangira ku mugaragaro gahunda yo guteranya no gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi. Ubuyobozi bw'uru ruganda buvuga ko izi modoka zizajya zitwarwa n'abashoferi bahuguwe n'icyo kigo gusa ku ikubitiro.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika uru ruganda rwa Volkswagen ruzanyemo izi modoka zarwo zikoresha amashanyarazi. 

Micaëla Rugwizangonga uyobora uruganda rwa Volkswagen  mu Rwanda avuga ko ku ikubitiro izi modoka zitazagurishwa ahubwo zizakora mu mushinga wa MOVE wo gutwara abantu bakishyurira urugendo ku biciro bigenwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni umushingaVolkswagen izakoranamo n'ikindi kigo cy'Abadage cya SIEMENS. Ubuyobozi bwa VW bukagaragaza ko bukomeje guhugura abashoferi bazajya batwara izo modoka.

Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko imiterere y'ubucuruzi bateganyirije u Rwanda ahanini ari ugukodesha imodoka ku bakeneye ko zibatwara bikozwe n'abashoferi ba VW. imibare yatangajwe na Micaëla Rugwizangonga  yerekana ko baherutse gushyira imodoka zisaga 200 mu mihanda ya Kigali zikaba zitwara byibura abagenzi basaga ibihumbi 30 aho ku munsi ngo bakora byibura ingendo ibihumbi 13.

Inkuru mu mashusho


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage