Yanditswe Jul, 28 2020 09:37 AM | 31,069 Views
Abatuye mu Karere ka Bugesera n'ibice by'Umujyi wa Kigali bikunze kubura
amazi baragaragaza ikibazo cy'ibura ry'amazi meza nk'inzitizi ku buzima bwiza
n'iterambere. Ikigo gishinzwe amazi isuku n'isukura ariko kiratanga icyizere ko
icyo kibazo kizakemuka bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka.
Mu bice binyuranye by'Akarere ka Bugesera bitaginye kugira isura y'umujyi mu bijyanye n'imiturire ndetse no mu bice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali hakomeje kumvikana ikibazo cy'ibura ry'amazi meza, aho abaturage bakora ingendo ndende, abandi bakayatangaho amafaranga menshi, mu gihe hari n'abapfa kuvoma ibidendezi.
Ibyifuzo bahurizaho ni uko inzego zishinzwe gukemura iki kibazo cy'amazi meza zakongera umuvuduko mu mshinga yo muri urwo rwego.
U Rwanda rwabonye inguzanyo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, ingana na miliyoni 96$ yo kubaka inganda z'amazi no kuyakwirakwiza mu mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali.
Umuhuzabikorwa w'imishinga ikorera mu kigo gishinzwe amazi isuku n'isukura Rwibasira Xavier avuga ko ibi bizatuma amazi akenewe agera ku baturage:
Ati ''Kuri Kigali hari umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa ugeze kure w'uruganda rwubakwa Kanzenze, ibikorwa byo kubaka imiyoboro izajyana amazi muri Kigali na Bugesera birakomeje ku buryo duteganya ko mu mpera z'ukwezi kwa 9 uruganda ruzaba rurangiye, ndetse harimo kugeragezwa kugeza amazi ku bayakeneye, ku buryo mu kwa 12 amazi azaba agera ku Banyarwanda bose batuye i Kigali na Bugesera. Aha tuba tubara ko buri muntu utuye Kigali aba akoresha l120, tubona buri muturage azaba abona amazi, ahubwo tunasagura, dusigaje kugenda ducungana n'uko umujyi waguka kugira ngo twongere.''
Ibikorwa byo kubaka uruganda rwa Kanzenze kuri ubu bigeze ku gipimo cya 88% nirwuzura rukazatanga m3 40.000 ku munsi, akarere ka Bugesera kakazabonaho m310.000 ku munsi yunganirwe n'uruganda rwa Kanyonyomba kuri ubu rutanga m35000 ku munsi, aho imirimo yo gukwirakwiza amazi y'urwo ruganda igeze ku gipimo cya 45%.
Ibipimo bitangwa n'ikigo WASAC byerekana ko mu Mujyi wa Kigali amazi azava mu nganda zinyuranye azahaza uyu mujyi kuko hazaboneka m3151.000 ku munsi mu gihe hakenewe 140.000.
Inganda za Nzove zizatanga m3105.000 ku munsi, urwa Kanzenze rwoherereze Umujyi wa Kigali m330.000 ku munsi, mu gihe urwa Kimisagara rusanzwe rutanga m3 24.000 naho urwa Karenge rukaba rwohereza muri uyu mujyi m3 12.000 ku munsi.
Ibi kandi ngo biratanga icyizere ko muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7, NST1 intego z'uko umuturage wo mujyi azabona amazi adakoze urugendo rurenze m 200 na ho uwo mucyaro ntakore urugendo rurenze m 500 zizagerwaho ku gipimo cya 100%.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru