AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

WDA ISABA KO ABANYESHURI BAGOMBA GUHABWA STAGE MU NZEGO ZOSE

Yanditswe Apr, 26 2019 07:24 AM | 8,735 Views



Ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA kiravuga ko abanyeshuri bose bagomba guhabwa amahirwe angana bagakora imenyerezamwuga cyangwa stage.

Iki ni kimwe mu byatangajwe nyuma y’ibiganiro byahuje iki kigo, ubuyobozi bw’ishuri rya muzika rikorera mu Karere ka Muhanga abanyeshuri n’abafatanyabikorwa baryo.

Ikibazo cy’ingengabihe itanogeye bose mu kwimenyereza umwuga, ni kimwe mu byagaragarijwe hamwe n’ibindi bibangamiye imyigire n’imibereho rusange y’abanyeshuri. Hari abavuga ko kudasohoka kwa bamwe bituma na nyuma yo kwiga batabasha kugaragaza neza ubumenyi bafite, ibi bikaba imbogamizi ku isoko ry’umurimo.

Habiyambere Ildefonce ashinzwe kwemerera ibigo gukora mu kigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, avuga ko iki ari kimwe mu bigomba guhabwa umurongo kugira ngo bakosore ibitagenda mu myigire y’abana. Ikindi gikwiye gushyirwamo imbaraga ni imikoranire hagati y’inzego zihuriye ku burezi muri iri shuri.

Ku banyeshuri bambwe bagaragaza icyifuzo cyo guhabwa ku mafaranga ava mu birori basusurutsa ikigo WDA kivuga ko amategeko agenga amashuri nk’aya atabyemera kuko ibi bikorwa byinjira muri gahunda isanzwe yo kwiga atari ugukorera amafaranga.

Ikindi Habiyambere Ildefonce atangaza ni uko mu mwaka wa 2019-2020 iri shuri rizahabwa ingengo y’imari ryigengaho, bikazanoza imikorere yaryo. Muri rusange ngo misiteri y’uburezi yamaze kurigira iryayo, usibye ubufasha rihabwa mu birebena n’integanyanyigisho, ngo mu minsi ya vuba riracyemurirwa ibindi bibazo birimo imodoka itwara abanyeshuri, no gusanirwa inyubako.

Umuyobozi w’iri shuri Jacque Murigande we avuga ko muri rusange bagiye kurushaho kunoza uburyo bwo gusangira amakuru n’abanyeshuri by’umwihariko mu mategeko agenga imikorere n’imicungirwe y’ishuri.

Ni inkuru ya Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage