Yanditswe Apr, 02 2021 07:39 AM | 55,275 Views
Koperative
y’Inzego z’ Umutekano, ZIGAMA CSS
yungutse Miliyari 13.7 mu mwaka ushize wa 2020. Umwaka ubanza wa 2019
Zigama CSS yari yungutse Miliyari 11.
Ibi ni ibyatangarijwe abanyamuryango mu Nteko Rusange ya Zigama CSS yateranye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura.
Iyi nteko rusange yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Major Albert Murasira yitabiriwe n’abandi banyamuryango barimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.
Muri iyi Nteko Rusange ubuyobozi bwa CSS burangajwe imbere n’ukuriye Inama y’Ubutegetsi, Dr Ndahiro James bagaragarije abanyamuryango ko banki yakomeje gukora neza nubwo habaye ibibazo by’icyorezo cya COVID-19 byagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Imikorere myiza ya Zigama CSS muri iki gihe kigoye yaturutse ku mpanuro bahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabashishikarije guhera mu mwaka wa 2005 gushora imari mu mitangire ya service bakoresheje ikoranabuhanga .
Zigama CSS ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bakoresha Mobile Money n’ubundi buryo bubafasha bakoresheje telefone zigendanwa cyane cyane bakabona service batarinze gukora ingendo bajya kuri banki.
Mu bindi byemezo bikomeye byafashwe n’Inteko Rusange ni uko Ziogama CSS igiye gutangira gutanga na serivisi z’ubwishingizi butandukanye bwaba ubw’amashuri, imitungo itimukanwa, ubwishingizi bufatirwa ibinyabiziga n’ubundi. Izi serivisi z’ubwishingizi zizatangira gutangwa mu kwezi kwa 7 k’uyu mwaka kuko inyigo z’ibanze kuri uyu mushinga zirimo gusozwa.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS yavuze ko ubu bwishingizi ari serivisi zizahabwa gusa abanyamuryango ba Zigama .
Zigama CSS ni koperative igizwe n’abanyamuryango baturuka mu nzego z’umutekano harimo Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’igihugu , Abacungagereza, RIB hamwe na NISS.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru