Yanditswe Sep, 25 2017 22:28 PM | 3,767 Views
Itsinda ry'abayobozi bo hejuru mu ishyaka CPC (Communist Party of
China) riyoboye Ubushinwa batangiye uruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda rugamije
gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi hagati yabo n'umuryango
FPR-Inkotanyi.
Ku kicaro gikuru cy'umuryango RPF-Inkotanyi, I Rusororo, iri tsinda
ry'abayobozi bo mu ishami rishinzwe ububanyi n'amahanga mu ishyaka riyoboye
Ubushinwa CPC (Communist Party of China) bakiriwe n'umunyabanga mukuru
w'umuryango FPR-Inkotanyi Ngarambe François. Baganiriye ku mubano wihariye uri
hagati y'impande zombi ari nako basuzumira hamwe ingamba zo kuwukomeza
hagamijwe guteza imbere inyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.
XIA SHUJUN, uyoboye iri tsinda rya CPC (Communist Party of China) yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ruyobowe n'umuryango FPR-Inkotanyi. Yavuze ko uruzinduko rwabo rushinagira ubufatanye bw'impande zombi. Yagize ati, "Turi hano mu rwego rwo gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'igihugu ku mpande zombi ari nako tunashimangira umubano wacu hagati ya FPR na CPC kandi, mu byukuri twakiriwe neza n'umunyamabanga mukuru ndetse n'abandi bayobozi ba FPR akaba ari ikintu twishimye.
Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange mu muryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera WELLARS, asobanura ko gusangira ubunararibonye ku mpande zombi ari kimwe mubifasha kubaka ubushobozi bw'abayobozi ba CPC n'aba FPR.
Imyaka hafi 20 irashize umuryango RPF-Inkotanyi ufitanye umubano wihariye na CPC (Communist Party of China ). Mu gihe cy'iminsi 3 ibiganiro hagati y'abayobozi ku mpande zombi bizibanda ku ngingo zitandukanye harimo kurwanya ruswa, kubaka ubushobozi bw'abayobozi (cadres), ingamba zo kuzamura ubukungu binyuze mu iterambere ry'inganda ndetse no kubyaza umusaruro andi mahirwe agaragara mu nzego zitandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru