Yanditswe Aug, 11 2017 16:34 PM | 5,183 Views
Mu gusoza inama mpuzamahanga yigaga ku kongerera ubushobozi abagore no kongera umubare wabo mu birebana n' ubuyobozi muri siporo, abayitabiriye bavuga ko ihame ry'uburinganire rigomba guhabwa agaciro n'abakora Siporo ndetse n'abakora mu nzego z'ubuyobozi muri Siporo.
Kirsty Coventry, umunyazimbabwe w' imyaka 33, binyuze muri Siporo yo koga, yegukanye imidari olympique igera kuri 7 harimo n'iya zahabu.
Mu kiganiro yatanze hamwe na bagenzi be b'abagore bagiye besa imihigo muri siporo zitandukanye, bavuze ko batangiye gahunda zo gufasha abakiri bato kugera ikirenge mu cyabo.
Emmanuel Bugingo, umuyobozi ushinzwe Siporo muri Ministere ya Siporo n'umuco avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo gushyigikira abakiri bato kugirango bagaragaze impano bafite, bityo bazanavemo n'abayobozi b'ejo hazaza mu bijyanye na Siporo.
Rose Rwabuhihi, uyobora urwego rw'igihugu rushinzwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye yagaragaje ko abanyarwandakazi bashoboye bityo ngo ntibakwiye kwitinya mu bijyanye no gukora Siporo ndetse no kuba baba abayobozi muri urwo rwego.
Mu byagaragajwe bituma bamwe mu bagore badashishikazwa no kujya mu myanya y'ubuyobozi harimo inzitizi zishingiye ku muco wa bimwe mu bihugu by' Afurika n' Aziya zituma abagore bitinya bakumva ko iby' ubuyobozi babiharira abagabo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru