AGEZWEHO

  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abakuru b'ibihugu byo muri EAC bazigira hamwe ibibazo bigaragara mu karere

Yanditswe Sep, 06 2016 10:00 AM | 1,179 Views



Abakuru b’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Kane.

Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu nibwo bwa mbere izaba yitabiriwe n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir. Izanitabirirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Kenya, Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni wa Uganda, uw’u Burundi, Pierre Nkurunziza na Magufuli wa Tanzania ari nawe uzayakira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr. Augustine Mahiga yabwiye itangazamakuru ko ubu Sudani y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa EAC, nyuma y’uko ku wa Mbere itanze ibyangombwa bya nyuma biyemerera kwinjira muri uyu muryango.

Dr Mahiga, unayoboye inama y’Abaminisitiri ya EAC, yavuze ko kuva ubu abaminisitiri n’abandi badipolomate ba Sudani y’Epfo bazajya bahagararirwa mu nama zose zirebana n’uyu muryango.

Umunyamabanga wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko yashimiye Perezida Kiir, guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo ku bw’ingufu bashyize mu kwishyira hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nk’uko Daily News dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza naramuka yitabiriye inama yo ku wa Kane, ni yo ya mbere azaba agaragayemo kuva mu mwaka ushize ubwo yaje mu nama y’abakuru b’ibihugu nayo yabereye muri Tanzania, bamwe mu basirikare bakuru bakagerageza kumuhirika ku butegetsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage