Yanditswe Sep, 09 2017 20:00 PM | 3,582 Views
Bamwe mu banyamadini baravuga ko bahisemo kujya batanga amaraso nk'ituro ku Mana kuko ayo maraso aba azarokora ubuzima bw'abantu batari bacye. Ni mu gihe bamwe mu baforomo bashinzwe igikorwa cyo gufata amaraso kubayatanga bavuga ko imyumvire y'abaturage ku gikorwa cyo gutanga amaraso ikiri hasi.
Igikorwa cyo gutanga amaraso mu itorero Divine Love cyitabiriwe n'abantu bagera kuri 600. Ni igikorwa bavuga ko bishimiye kuko baba bazi neza ko amaraso batanze azakiza ubuzima bwa bagenzi babo.
Umukozi mu kigo gishinzwe gutanga
amaraso avuga ko abaturage y'abaturage mu gutanga amaraso ikiri hasi gusa ngo
iyo myimvire irimo kugenda ihinduka amadini abigizemo uruhare.
Namahoro Yvette, umukozi mu kigo gishinzwe amaraso yagize ati, "Abenshi ntabwo bazi ko gutanga amaraso ari igikorwa cyiza cyane kuko amaraso nta wundi muti uyasimbura, abanyarwanda rero ntabwo baramenya icyo kintu ngo bumve ko umuntu wese ashobora gukenera ayo maraso kandi ayakeneye nta muti nta rukingo amaraso asimburwa n'ayandi iyo utakaje amaraso ugomba guhabwa andi iyo uyakeneye ni ukuvuga mu ku rwego bigezeho abenshi baragenda babimenya bitewe n'ubukungurambaga amadini aradufasha, mu muganda batanga amatangazo mbese biragenda bitera imbere.
Umuntu wese ufite ibiro bigeze kuri 50 afite imyaka guhera kuri 18 kuzamura aba ashobora gutanga amaraso mu gihe nta ndwara afite mu mubiri we.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru