AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abasivile n'abasirikare bagira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro-Col.Jill R.

Yanditswe Jan, 09 2018 18:29 PM | 8,738 Views



Inzego z’Umutekano n’abasivile baturutse mu Rwanda na Uganda bari mu mahugurwa y’imikoranire hagati yabo n’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturutse mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda batangiye amahugurwa y’iminsi 10  ku bijyanye n’ imibanire n’imikoranire y’inzego za gisirikare, abapolisi  n’izindi nzego cyane cyane abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ni amahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’inzego z’abasivile kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’amahoro bigere ku musaruro ufatika wo kugarura ituze mu baturage hagomba  ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’izindi nzego za gisivile cyane cyane n’imibanire myiza n’abaturage.

 Aya mahugurwa abera mu kigo cyigisha amahoro i Musanze yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ cy’Abongereza gifasha mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro muri Afurika.

Aya mahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’ inzego z’abasivile mu kwihugurira hamwe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage