Yanditswe Jan, 09 2018 18:29 PM | 8,738 Views
Inzego z’Umutekano
n’abasivile baturutse mu Rwanda na Uganda bari mu mahugurwa y’imikoranire hagati yabo n’abaturage mu bikorwa byo
kubungabunga amahoro.
Abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturutse mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda batangiye amahugurwa y’iminsi 10 ku bijyanye n’ imibanire n’imikoranire y’inzego za gisirikare, abapolisi n’izindi nzego cyane cyane abasivile mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ni amahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’inzego z’abasivile kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’amahoro bigere ku musaruro ufatika wo kugarura ituze mu baturage hagomba ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’inzego zishinzwe umutekano hamwe n’izindi nzego za gisivile cyane cyane n’imibanire myiza n’abaturage.
Aya mahugurwa abera mu kigo cyigisha amahoro i Musanze yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ cy’Abongereza gifasha mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro muri Afurika.
Aya mahugurwa agamije gufasha ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’ inzego z’abasivile mu kwihugurira hamwe kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bajyamo haba mu karere n’ahandi birusheho kugira umusaruro.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru