Yanditswe Oct, 24 2018 22:04 PM | 15,878 Views
Abacuruzi bakorerega mu isoko rya Biryogo bakimukira Nyabugogo mu nyubako y'amashyirahamwe barishimira ko basigaye bakorera ahantu heza hahesha agaciro ibyo bakora.
Hashize ukwezi abacururizaga mu isoko rya Biryo baryimuwemo kugirango bajye gukorera mu zindi nyubako n'amasoko bigezweho. Bamwe mu bakoreraga muri iri soko rya Biryogo batashoboye kubona aho bakorera baravuga ko bari mu bihombo. Nsengiyumva Iddrissa ati "Ni ibintu byatunguranye cyane ku buryo no kwimukamo hano kubera ukuntu byakozwe vuba vuba abantu batabisobanuriwe hari abaturage byaviriyemo ibihombo babura ibicuruzwa byabo, abandi kubera kwimuka batategujwe, bakabura ubushobozi bwo kwimuka, abandi kubera kutagenerwa aho kwimukira ibintu bakabizinga bakabijyana mu rugo cyangwa se bakabura aho babyerekeza."
Ku rundi ruhande bamwe mu bacuruzi bagannye igorofa y'amashyirahamwe Modern Market barishimira urwego bagezeho kuko bacururiza mu nyubako ihesheje agaciro umurimo bakora.
Mugisha
Martin ati, "Ntabwo wagereranya mu
Biryogo na hano nonese ko mu Biryogo hari akavuye kenshi haba hari n'abajura
hakaba n'abatinya kuhaza bavuga bati nimparika imodoka barayiba indorerwamo,
ariko hano hari umutekano, hari aho imodoka ziparika, niyo wayihasiga ukigira
ahandi wasanga nta kibazo yagize.
Iyi nyubako y'amashyirahamwe ifite abushobozi bwo kwakira abacuruzi basaga ibihumbi 2000, kuva mu kwezi kwa 1 k'uyu mwaka iyi nyubako itangiye gucururizwamo imaze kwakira abagera ku 1000. Metero kare imwe ikodeshwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 17, 700.
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu Vedaste Nsabimana avuga ko aho isoko rya Biryogo ryari riri hateganyijwe kubakwa isoko rigezweho.
Abaturage basanzwe bafite inyubako z'ubucuruzi mu gace kegereye aho isoko rya Biryogo ryahoze barasaba ko umushinga wo isoko rigezweho wakwihutishwa kuko ubu inzu zabo zabuze abakiriya bitewe n'uko nta bikorwa by'ubucuruzi biri aho bakorera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru