AGEZWEHO

  • Burera: Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...
  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...

Abimukiye mu isoko rishya rya Nyabugogo barishimira intambwe bateye

Yanditswe Oct, 24 2018 22:04 PM | 15,878 Views



Abacuruzi bakorerega mu isoko rya Biryogo bakimukira Nyabugogo mu nyubako y'amashyirahamwe  barishimira ko basigaye bakorera ahantu heza hahesha agaciro ibyo bakora.

Hashize ukwezi abacururizaga mu isoko rya Biryo baryimuwemo kugirango bajye gukorera mu zindi nyubako n'amasoko bigezweho. Bamwe mu bakoreraga muri iri soko rya Biryogo batashoboye kubona aho bakorera baravuga ko bari mu bihombo. Nsengiyumva Iddrissa ati "Ni ibintu byatunguranye cyane ku buryo no kwimukamo hano kubera ukuntu byakozwe vuba vuba abantu batabisobanuriwe hari abaturage byaviriyemo ibihombo babura ibicuruzwa byabo, abandi kubera kwimuka batategujwe, bakabura ubushobozi bwo kwimuka, abandi kubera kutagenerwa aho kwimukira ibintu bakabizinga bakabijyana mu rugo cyangwa se bakabura aho babyerekeza."

Ku rundi ruhande bamwe mu bacuruzi bagannye igorofa y'amashyirahamwe Modern Market barishimira urwego bagezeho kuko bacururiza mu nyubako ihesheje agaciro umurimo bakora.

Mugisha Martin ati, "Ntabwo wagereranya mu Biryogo na hano nonese ko mu Biryogo hari akavuye kenshi haba hari n'abajura hakaba n'abatinya kuhaza bavuga bati nimparika imodoka barayiba indorerwamo, ariko hano hari umutekano, hari aho imodoka ziparika, niyo wayihasiga ukigira ahandi wasanga nta kibazo yagize.

Iyi nyubako y'amashyirahamwe ifite abushobozi bwo kwakira abacuruzi basaga ibihumbi 2000, kuva mu kwezi kwa 1 k'uyu mwaka iyi nyubako itangiye gucururizwamo imaze kwakira abagera ku 1000. Metero kare imwe ikodeshwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 17, 700. 

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu Vedaste Nsabimana avuga ko aho isoko rya Biryogo ryari riri hateganyijwe kubakwa isoko rigezweho.

Abaturage basanzwe bafite inyubako z'ubucuruzi mu gace kegereye aho isoko rya Biryogo ryahoze barasaba ko umushinga wo isoko rigezweho wakwihutishwa kuko ubu inzu zabo zabuze abakiriya bitewe n'uko nta bikorwa by'ubucuruzi biri aho bakorera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage